Yashyizweho kuri30 October, 2019 | 08:48

Nyamagabe:Umugore yongeye gufatanwa ibiro 10 by’urumogi yari ajyanye mu mujyi wa Kigali

Umugore witwa Akimpaye Delphine ufite imyaka 39 y’amavuko,wo murenge wa Kitabi yongeye gufatanwa urumogi aho yafatanwe ibiro icumi by’urumogi nyuma yo kumara imyaka ibiri muri gereza.Gusa we avuga ko urumogi yari arukuye mu karere ka Rusizi arujyanye mu mujyi wa Kigali.

Akimpaye yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe,kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ukwakira ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uyu mugore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange iturutse mu karere ka Rusizi yerekeza i Kigali itwawemo urumogi niko guhita Polisi ishyira bariyeri mu muhanda kugirango urwo rumogi rufatwe.”

Yakomeje avuga ko iyo modoka imaze guhagarikwa yasatswe igasangwamo umufuka urimo urumogi rugera kubiro icumi habajijwe abari muri iyo modoka nyiri urwo rumogi bose bavuga ko babonye Akimpaye yinjirana uwo mufuka mu modoka niko guhita afatwa.

CIP Twajamahoro avuga ko Akimpaye usanzwe utuye mu karere ka Nyamagabe yemera ko urwo rumogi rwari urwe aho yari arukuye mu karere ka Rusizi agiye kurugurisha i Kigali ndetse akaba ari inshuro ya kabiri afatwa acuruza urumogi kuko yari amaze imyaka ibiri muri Gereza azira icyaha cyo gucuruza urumogi.

CIP Twajamahoro yasabye abaturage kwitandukanya n’ikoreshwa ndetse n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka k’ubicuruza, ubinywa ndetse izo ngaruka zikagera no kumuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Nta gihugu gishobora gutera imbere mu gihe gifite abaturage babaswe n’ibiyobyabwenge niyo mpamvu abaturage bakwiye gutanga amakuru y’abagira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.”

Yasoje abibutsa ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge ari byo ntandaro y’ibindi byaha bihungabanya umudendezo w’abaturage ndetse bikadindiza n’iterambere ry’igihugu.

Akimpaye akimara gufatwa, Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) sitasiyo ya Kitabi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru