Yashyizweho kuri22 May, 2019 | 10:48

Nyagatare:Umwe muri ba bana bari batorotse gereza yafashwe

Tuyishimire Alphonse wagororerwaga muri Gereza y’Abana ya Nyagatare yafatiwe mu Karere ka Gatsibo nyuma y’umunsi umwe gusa atorotse.

Mu rukererera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 21 Gicurasi 2019, nibwo Mugisha Sam wari ukatiye imyaka itatu n’amezi atandatu kubera icyaha cyo gufata ku ngufu na Tuyishimire Alphonse wakatiwe imyaka itanu na we kuri icyo cyaha bahuje umugambi wo gutoroka gereza.

Iyi nkuru ikimenyekana, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwahise rutangira kubashaka no gukusanya amakuru y’aho baherereye.

Nyuma y’umunsi umwe gusa, RCS ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko ‘Tuyishime wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu wari watorotse gereza y’Abana ya Nyagatare yafatiwe mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, akaba agiye gukomeza gukurikiranwa ku byaha yakoze.’

Muri ubu butumwa kandi RCS ikomeza ivuga ko mugenzi we Mugisha Sam akiri gushakishwa ngo nawe agarurwe akomeze akurikiranwe.

RCS yashimiye abaturage bo mu Karere ka Gatsibo batanze amakuru y’umutekano y’ibanze yatumye Tuyishimire afatwa.

Ni ubwa mbere kuva Gereza y’Abana ya Nyagatare yashingwa, abayigororerwamo bagerageje gutoroka kuva yashingwa.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe, iyo afashwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje.
Tuyishimire Alphonse wakatiwe imyaka itanu kubera icyaha cyo gufata ku ngufu akaba agiye gukomeza gukurikiranwa ku byaha yakoze

Inkuru bifitanye isano:Nyagatare:Abana babiri batorotse gereza bakoresheje amayeri akomeye
Yanditswe na Habarurema Dajamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru