Yashyizweho kuri19 March, 2019 | 10:58

Nyagatare: Umugabo wicaga abana yatawe muriyombi ndetse afatanwa n’imirambo 4 ya bamwe

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2019, inzego z’umutekano zo mu murenge wa katabagemu akarere ka Nyagatare, Intara y’Uburasirazuba zafashe umugabo ukurikiranyweho kwica abana bagera kuri bane.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha Mbabazi Modeste, avuga ko hari hashize iminsi hari amakuru y’abana babura bituma hatangira iperereza.

Yagize ati “Hari hamaze iminsi ababyeyi batabaza bavuga ko babura abana babo bituma dutangira iperereza. Ejo kuwa mbere tariki 18 Werurwe hafashe uwitwa Twagirayezu John w’imyaka 30.

Uyu mugabo ngo habonetse ibimenyetso bituma akekwaho kwica umwana w’imyaka itanu witwa Habineza Jean Pierre, bageze iwe basanga munsi y’igitanda cye hari indi mirambo y’abana igera kuri itatu.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’ibyo akurikiranyweho, yahanwa hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo y’ijana na karindwi (107) yo mu itegeko ry’ibyaha n’ibihano, ivuga ko umuntu wica undi abigambiriye aba akoze icyaha, yabihamywa n’urukiko agahanishwa igifungo cya burundu.

HABARUREMA DJAMAL/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru