Yashyizweho kuri21 May, 2019 | 20:04

Nyagatare:Abana babiri batorotse gereza bakoresheje amayeri akomeye

Abana babiri aribo Mugisha Sam w’imyaka 17 y’amavuko na Tuyisenge Alphonse bombi bari barahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu batorotse gereza bari bafungiyemo ya Nyagatare mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019.

Mugisha ukomoka mu karere ka Gatsibo yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu naho Tuyisenge wo mu karere ka Nyagatare yari yarakatiwe gufungwa imyaka itanu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’abagororwa, SSP Hillary Sengabo, mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa kabiri yemeje amakuru y’itoroka ry’abo bana, avuga ko ibikorwa byo kubashakisha byari bigikomeje.

Yagize ati “Ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, turimo kubakurikirana kugira ngo turebe ko bagarurwa muri gereza. Dufite icyizere ko bashobora kugarurwa.

SSP Hillary Sengabo yavuze ko abo bana buriye urukuta rwa gereza, bamanukira inyuma, bacika batyo.

Yahakanye amakuru avugwa ko baba basohotse mu gitondo banyuze mu muryango bagera hanze bakiruka. Hari amakuru yavugwaga ko ngo abo bana babasohoyemo imbere aho baba, bagiye kubogesha imodoka yendaga kujya gutwara abantu i Kigali, abana bagera hanze bagahita biruka.

SSP Hillary Sengabo uvugira w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’abagororwa yavuze ko gutoroka ari ubwa mbere bibaye muri gereza y’abana ya Nyagatare.

Ati “Birababaje kubera ko urumva baba bipfubirije amahirwe, urabizi ko abana bakunze gufungurwa na biriya bihano baba barahawe bitarashira, ubwo biba bibabaje kuko nibongera gufatwa bazajyanwa mu rukiko bahanishwe igihano cyo gutoroka gereza, igihano cyiyongere ndetse babe batakaje n’amahirwe yo gufungurwa by’agateganyo.”

Muri Gereza y’abana ya Nyagatare hafungiyemo abantu basaga 400 barimo abana n’abakuru babafasha mu mirimo itandukanye.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe