Yashyizweho kuri11 December, 2019 | 11:11

Nyabihu:Umugabo yatumwe n’undi guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 10 bose bahita batabwa muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, ku wa 9 Ukuboza yafashe uwitwa Bigirimana Sekoma w’imyaka 34 na Munyuzangabo Jean Pierre bashinjwa gushaka guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda 10 000 Frw.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda.

Munyuzangabo yari avuye mu karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro aho yari avanye inyama z’ingurube azitwaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agiye kuzicururiza mu murenge wa Jenda.

Yagize ati "Munyuzangabo yateze imodoka avuye mu murenge wa Hindiro afite inyama z’ingurube mu mufuka, ageze mu nzira bamubwira ko imbere hari abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, yahise asaba shoferi guhagarara akavamo akagenza amaguru.”

Yakomeje avuga ko akimara kuva mu modoka yabonye abapolisi imbere ye wa mufuka wuzuye inyama z’ingurube awukubita hasi ariruka ariko ageze imbere yigira inama yo kohereza mugenzi we Bigirimana ngo aze avugane n’abapolisi abahe amafaranga y’u Rwanda ya ruswa kugira ngo bamuhe za nyama.

Ati “Amaze kuva mu modoka yabonye abapolisi umufuka urimo inyama awukubita hasi ariruka, ageze imbere atuma mugenzi we Bigirimana, amuha amafaranga ibihumbi 10 ngo aze ayahe abapolisi bamusubize za nyama.”

CIP Kayigi akomeza avuga ko abapolisi bamaze kubona Bigirimana azanye ruswa bahise bamufata kuko bari bamaze kubona ko yatumwe na Munyuzangabo. Yahise abajyana aho Munyuzangabo ari nawe arafatwa. Munyuzangabo akimara gufatwa yemeye ko ariwe wari umaze gutuma Bigirimana ngo aze atange ruswa.

Ari Bigirangabo na mugenzi we Munyuzangabo Jean Pierre bahise bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze.

Itegeko riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru