Yashyizweho kuri23 July, 2019 | 14:53

Nyabihu:Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya abana b’abakobwa batatu,umukuru muri bo afite imyaka 12

Nizeyimana Marc wo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yatawe muri yombi azira kuba yarasambanyije abana batatu baturuka mu mirenge iyegeranye ya Bigogwe, Jenda na Rubavu .

Uyu mugabo ifatwa rye ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga, nyuma yo gushakishwa n’inzego z’umutekano ubwo byari bimaze kumenyekana ko hari umwana w’umukobwa yararanye mu ishyamba, ufite imyaka icyenda.

Muri abo bana uko ari batatu Nizeyimana akurikiranyweho ko yasambanyije nta numwe wujuje imyaka y’ubukure kuko umukuru muri bo afite imyaka 12 y’amavuko.

Umurerwa Cansilde,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bukinanyana uyu mugabo atuyemo,yabwiye umunyamakuru ko uwo mugabo yari amaze igihe akekwaho ibyaha byo gusambanya abana.

Ati “Ntabwo abo bana yabafatiye rimwe, yagiye abasambanya mu bihe bitandukanye, ni uko bamufashe ejo yasambanyije akana kitwa Iradukunda Sandrine, noneho aho bari bamushyize ku Murenge wa Bigogwe, abo bandi bose bakekwa babazanye bavuga ko ari we wagiye abasambanya.”

Uyu muyobozi avuga ko uwo mugabo asanzwe afite umugore ndetse baheruka kubyarana abana babiri b’impanga, nta nubwo baruzuza imyaka ibiri.

Yakomeje ati “Mbese wagira ngo ni indwara afite ntabwo afata abantu bakuru, ni utwana duto. Kandi iyo ngeso arayisanganywe, tumukorera raporo bagahita bamurekura. Hari nk’akana yari aherutse gufata ko mu Kagali ka Rega naho narahayoboraga, namukoreye raporo nka nyuma y’ibyumweru bibiri mbona bamurekuye. Kandi nako yari yakararanye ijoro ryose, twakabonye bukeye.”

Yungamo ati“Ntabwo abararana mu rugo, arabafata akabajyana mu mashyamba, niyo abaraza ntabwo abazana mu rugo. Nk’uwo yafashe ejo yamukuye mu Kagali ka Bukinanyana amujyana mu wundi Murenge wa Bigogwe, ni ho bamusanze.”

Magingo aya abo bana bajyanywe kwa muganga ngo bakorerwe isuzuma harebwe niba nta ndwara uwo mugabo yaba yarabanduje zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu gitabo cy’ibyaha n’ibihano mu Rwanda, giteganya ko umuntu wese usambanyije umwana, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Naho iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Igabukwishaka Dieumerci - 4 months ago

Uwo Mugabo Natabwe Muri Yombi Kuko Yangirije Ubuzima Bwabo Bana

Izindi nkuru