Yashyizweho kuri7 May, 2019 | 18:01

Ntidushaka umuhesha w’inkiko ko yihindura Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro-Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yihanangirije abahesha b’inkiko barangiza imanza ariko bakagira akaboko kadashaka kurekura amafaranga y’irangizarubaza ngo bayageze kuri ba nyirayo bakimara kurangiza urubanza.

Ibi Minisitiri Busingye yavuze kuri uyu wa 07 Gicurasi 2019, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abahesha b’inkiko 86 barimo 28 b’umwuga na 58 batari ab’umwuga ndetse n’abanoteri 70 barimo 12 ba Leta na 58 bikorera.

Minisitiri Busingye Yababwiye ko nibaramuka bashyize imbere kurangiza imanza z’abaturage mu nshingano zabo aho kubifata nk’inshingano z’inyongera bazaba bakora akazi kabo neza, ko ahubwo biri mu nshingano umuyobozi afite.

Akomeza agira ati “Iyo umuturage abonye ubutabera ibindi byose ategereje cyangwa asabwa biroroha kandi iyo atabubonye birakomera.”

Yavuze kandi ko hari abo basanze barangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha igice aho bishyuza amafaranga y’uwatsindiye urubanza aya Leta yateganyijwe n’urukiko ntiyishyuzwe cyangwa akishyuzwa ntashyirwe kuri konti yabugenewe umuntu akihindura umubitsi wa Leta.

Ati “Ntabwo twifuza umuhesha w’inkiko ko yihindura Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyangwa se akaba ari we uhinduka umubitsi wa Leta akaba BNR yacu, amafaranga akagenda akayereka umugore we akavuga ngo aya ni amafaranga ya Leta reka tube tuyagumanye ahangaha.”

Yasabye abahesha b’inkiko barahiye kutazagwa mu mutego w’amakosa yagiye agaragara kuri bamwe mu bababanjirije muri uwo murimo.Amakosa akunze kuranga bamwe mu bahesha b’inkiko arimo ikibazo cyo kurangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha mu buryo bunyuranyije n’amategeko; nko kudatangaza cyamunara no kugurisha ku munsi no ku isaha binyuranyije n’ibyavuzwe mu imenyesha rya cya munara.

Minisitiri Busingye yavuze ko kubera amakosa nk’ayo,hari abahesha b’inkiko 27 basezererwe burundu muri uwo murimo hakaba n’abandi atavuze umubare bafunzwe ndetse n’abahagaritswe by’agateganyo.

Kuri ba Noteri,Minisitiri Busingye yababwiye ko uwarahiye wese agomba guhita atangira imirimo ye ntakugenda ngo bahite biryamira.

Ati "Kuri ba Noteri bikorera, mboneyeho kubabwira ko kurahira bitavuga kugenda ngo wiyicarire, hanyuma uzatangire gukora igihe ushakiye. Umaze kurahira wese agomba guhita atangira inshingano ze kugira ngo abaturage babone serivise bamushakaho"

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Védaste Habimana, avuga ko bafashe ingamba zo guca burundu ayo makosa zirimo kugenzura umuhesha w’inkiko ugiye guteza cyamunara ku buryo bakora akazi kabo kinyamwuga.

Agira ati “Kuba iryo genzura (monitoring) ririho kuko adateguzwa ko abamugenzura bagiye kuhagera, bituma yitwararika ngo ataza kugwa mu makosa cyangwa se uwaba yabiguyemo tukamenya uko yakurikiranwa ku buryo bworoshye kubera ko haba hari umuntu uba waramukurikiranye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Kamonyi Samuel Majyambere, warahiriye kuba umuhesha w’inkiko mu murenge we nyuma amezi atandatu amaze abaye we, avuga ko yiteguye gushyira imbere ubutabera mu kurangiza imanza z’abaturage mu kazi ke.

Agira ati “Mu gihe gito nari maze mu kazi byagaragaye ko abaturage bafite inyota yo guhabwa ubutabera, none rero gushyira ku mwanya wa mbere gutanga ubwo butabera numva biri mu byo nzihatira gukora kubera ko niba hari n’ibindi nashobora gukora ariko umuturage atishimye, byabangamira n’ubundi imikorere.”

Magingo aya abahesha b’inkiko b’umwuga bari basanzwe mu mirimo babarirwaga muri 430, hiyongereyo abarahiye uko ari 86, bityo babaye 458.

Kuri abo, hiyongeraho abahesha b’inkiko batari ab’umwuga babarirwa mu bihumbi 4774 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere n’imirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abahesha b’inkiko batatu bakorera ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera, 30 bakorera mu nzu zitanga ubufasha mu by’amategeko n’umwe ukorera ku Rwego rw’Umuvunyi.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru