Yashyizweho kuri13 March, 2018 | 12:09

Nti twakwifuza ko hari umuturage wa Uganda wagirira ikibazo mu Rwanda-Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibibazo bimaze iminsi hagati y’umubano w’u Rwanda na Uganda byatewe n’iki gihugu gituranyi ariko ubu hari gukorwa ibishoboka ngo bikemurwe mu nyungu z’abaturage kandi ngo ntabwo u Rwanda rwakwifuza ko hari umuturage wa Uganda yarugiriramo ikibazo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Werurwe 2018, Mushikiwabo yavuze ko guhutazwa kw’Abanyarwanda baba muri Uganda kwabaye guhera mu mwaka ushize, kwangije byinshi ariko byose byaturutse kuri Uganda.

Ati “Ibyo bibazo byaturutse ku gihugu cya Uganda aho Abanyarwanda benshi bahagiriye akaga, bamwe barafungwa, abandi bakorerwa ibikorwa bitari byiza. Bamwe barafunguwe abandi baracyafunze. Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.”

JPEG - 144.3 kb
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo

Mushikiwabo yakomeje avuga ko iyo ibibazo nk’ibyo bibaye, icyo Guverinoma ikora ari ukugerageza kwegera ubuyobozi bakaganira ku mpamvu zabyo n’uburyo byakemurwa.

Yagarutse ku biganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ubwo habaga Inama ya Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia mu ntangiriro za 2018.

Mushikiwabo yakomeje avuga ko mu byo u Rwanda rwabonye, ‘nta mpamvu n’imwe ihari yatuma Abanyarwanda bafatwa nabi’.

Yakomeje agira ati “Twe nk’u Rwanda ntitwigeze tubona impamvu…ntitwakwifuza ko hari umuturage wa Uganda wagirira ikibazo mu Rwanda.”

Abajijwe niba hari imishinga yaba yaradindiye biturutse kuri uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, Mushikiwabo yavuze ko impamvu zabayeho zatewe n’ibibazo byakurikiye amatora mu bihugu byo mu muhora wa ruguru; gusa ngo icyangombwa ni uko byashakirwa umuti mu nyungu z’abaturage.

Ati “ Icya ngombwa ni ubushake kugira ngo dusubire aho twari turi mu by’ukuri abaturage bacu barabikeneye kandi ni bo tubikorera keretse tuvuze ko tutakibitayeho.”

Yagarutse ku biganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ubwo habaga inama ya Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia mu ntangiriro za 2018.

Hashize iminsi Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa Polisi n’ingabo, aho yakuye mu myanya Umuyobozi wa Polisi, Gen Kale Kayihura na Minisitiri w’Umutekano, Gen Henry Tumukunde.

Byavuzwe ko imwe mu mpamvu yatumye uyu muyobozi yirukanwa ari ukubera umubano yari afitanye n’u Rwanda. Mushikiwabo abajijwe icyo yavuga kuri uku kwirukanwa kwa Kayihura, yagize ati “ Ntabwo biri muri politiki yacu kuvuga kuri politiki y’ikindi gihugu.”

JPEG - 226.4 kb
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo

Chief editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru