Yashyizweho kuri13 November, 2018 | 22:58

Ngoma:Umumotari yafatiwe mu cyuho ubwo yahaga ruswa umupolisi

Mu gitondo cyo Kuri uyu wa Kabiri Tariki 13 Ugushyingo 2018, umumotari witwa Tumukunde Patrick w’imyaka 21 y’amavuko ukora akazi ke mu murenge wa Kibungo yafashwe ari guha umupolisi ruswa.

Uyu mumotari yafatiwe mu cyuho aha umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ruswa y’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20 000 frw) .

Ibi byemejwe na CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba aho yavuze ko Tumukunde yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi ubwo yari amuhagaritse ngo amusabe ibyangombwa.

Yagize ati “Umupolisi wo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda wari mu kazi yahagaritse umumotari utari wambaye ingofero yabugenewe (Casques) mu guhagarara yasanganwe andi makosa arimo kuba adafite uruhushya rwo gutwara moto”.

CIP Kanamugire akomeza avuga ko mugihe uyu mu polisi yabazaga umumotari impamvu atwara moto adafite ibyangombwa byuzuye we yahise akora mu mufuka akuramo amafaranga ibihumbi makumyabiri ya ruswa ayaha wa mupolisi wari umufashe ku gira ngo amureke agende.

CIP Kanamugire akomeza asaba abaturage kwirinda gutanga cyangwa kwaka ruswa kuko Polisi n’inzego zitandukanye zayihagurukiye.

Yagize ati’’Polisi n’inzego zitandukanye zafashe ingamba zikomeye zo kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’Igihugu,ikimakaza akarengane n’itonesha, bityo uwagombaga kubona serivisi ntabe ariwe uyibona kuko adafite amikoro yo kuyigura".

CIP kanamugire asoza asaba abaturage kuba maso bakarwanya ruswa batanga amakuru y’aho igaragaye ku nzego z’ubuyobozi zibegereye.

Kuri ubu Tumukunde Patrick yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugirango hakorwe iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru