Yashyizweho kuri22 October, 2019 | 21:22

Ndumva nanjye mbonye ubwisanzure byamfasha kugira ngo nkurikiranwa ndi hanze-Rtd Major Mudathiru

Rtd Major Mudathiru Habib Mudathiru wasezerewe mu ngabo yasabye urukiko ko yakwemererwa gukurikiranwa ari hanze kuko afite aho abarizwa hazwi, byongeye akaba arwaye ku kaguru ku buryo atabasha kugira aho ajya kuko n’aho agiye hose bisaba guterurwa.

Ni mu rubanza we na bagenzi be 24 baregwa kuba mu mutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa, basabye urukiko rwa gisirikare kurekurwa by’agateganyo, mu gihe hategerejwe ko Ubushinjacyaha busoza iperereza urubanza rugatangira mu mizi.

Uko ari 25 baregwa ibyaha bine byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ni urubanza rutatwaye umwanya munini, aho abaregwa baburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Barimo uwitwa Mudathiru Habib wasezerewe mu ngabo muri 2013 afite ipeti rya Majoro, Desideriyo Fred wo muri Uganda, Ndirahiye Jean de Dieu wo mu Burundi na Bihoyiki Diogene.

Kuri uyu wa Mbere abaregwa bisobanuye ku byaha baregwa mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho uretse Mudathiru wemera ibyaha byose, abandi bahurije ku kwemera icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ibindi barabihakana.

Gusa Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba ku wa 19 Mata 2019 ubwo abenshi muri aba barwanyi bafatwaga na FARDC abandi bakishyikiriza Monusco, barafashwe barimo kwimuka ngo bategure ibitero ku Rwanda, kuba Mudathiru wari ubayoboye yemera ibyaha byose uko ari bine, ndetse abantu benshi bakaba bemera ibyaha bibiri mu byo baregwa, ari ibimenyetso bikomeye bituma ibyaha baregwa babikekwaho.

Yavuze ko kuba icyaha gito baregwa gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri naho igikomeye kigahanishwa igifungo cya burundu, Ubushinjacyaha busaba ko bafungwa by’agateganyo igihe cy’ukwezi, kugira ngo butunganye dosiye, izaregerwe Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwo ruburanisha ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Mbere abaregwa batanze imyanzuro yabo ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, hasigara bane ari nabo bakomerejweho kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita.

Bihoyiki Diogène yasabye urukiko ko yakwemererwa kuburana ari hanze, icyemezo cyanashimangiwe n’umwunganizi we Me Nshuti Salim.

Rtd Major Mudathiru Habib ufatwa nk’uyoboye abaregwa, yasabye urukiko ko yakwemererwa gukurikiranwa ari hanze, kuko afite aho abarizwa Ubushinjacyaha bwazamusanga bumukeneye.

Ati "Ndumva nanjye mbonye ubwisanzure byamfasha kugira ngo mbe nakurikiranwa ndi hanze, kuko icya mbere mfite aho mbarizwa nk’uko nabizuze, aho banshakira. Icya kabiri, urebye ubuzima bwanjye, urumva [kugenda] ni uguterura buri kanya, ku buryo ibihe ndimo bitatuma wenda hari icyo nakwangiza mu iperereza cyangwa nakora, ku buryo nasaba ko bishobotse nanjye naburana ndi hanze."

Me Umulisa Paola wunganira Mudathiru yabwiye urukiko ko ibyaha byabereye hanze y’igihugu ku buryo atekereza ko nta perereza Ubushinjacyaha buzajya gukorayo, ndetse ko uwo yunganira yemeye gutanga amakuru kurenza n’ayo yasabwe.

Yongeyeho ko kuba afite aho abarizwa hazwi, yarekurwa akaburana ari hanze, ahubwo urubanza rukihutishwa.

Umurundi we yisabiye ubuhungiro mu Rwanda

Gusa umurundi witwa Ndirahira Jean de Dieu we yabwiye urukiko ko asaba ubuhungiro kuko mu batumye ajya muri RNC harimo bene wabo bashobora kumumerera nabi.

Ati "Ndasaba Leta y’u Rwanda ko yampa ubuhungiro nanjye nkaburana nidegembya."

Si we wenyinye wavuze ibi kuko iyi mvugo yo gusaba ubuhungiro mu Rwanda, yanaranze abarundi bagenzi be baregwanwa.

Umunya - Uganda Desideriyo Fred na we yasabye urukiko ko yakwemererwa kuburana ari hanze.

Me Rwagasore Jean Claude ubunganira avuga ko kuba ihame ari ukuba umuntu agomba kuburana adafunzwe, abakiliya be bakwemererwa kuburana bari hanze.

Yavuze ko kubemerera kuburana bari hanze ari n’ubutumwa ku bakiri mu mashyamba ngo bishyikirize Leta, kuko bo bahabwa gusa amakuru ko mu Rwanda ari ugufungwa no kugirirwa nabi gusa.

Yavuze ko barekuwe banahabwa amahirwe yo gushyirwa mu bigo bibafasha gusubira mu buzima busanzwe kuko harimo nk’abatanazi gusoma no kwandika, bagahabwa amahirwe yo kwiga. Yakomeje avuga ko kuba abo yunganira ari ubwa mbere bakurikiranwe n’inkiko, nta mpungenge z’uko batoroka ubutabera.

Me Rwagasore yavuze ko ibyo asabira abakiliya be byanakozwe ku bandi bagiye banyuzwa mu kigo cya Mutobo bavuye mu mitwe yitrwara gisirikare, igihe nta bindi byaha bakuriiranweho nk’ibya Jenoside cyangwa ibyaha by’intambara.

Urukiko ruyobowe na Lt Col Charles Madudu rumaze kumva ibyo abaregwa barusaba runashingiye ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha bwa gisirikare, rwemeje ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’abaregwa gukorana na RNC uzasomwa ku itariki 28 Ukwakira 2019.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru