Yashyizweho kuri4 October, 2018 | 09:40

Mwirinde gusiragiza abaturage baza babagana, murangize imanza mwahawe ku gihe- Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yasabye abahesha b’inkiko batari ab’umwuga kwirinda gusiragiza abaturage mu gihe baje babagana.

Ibi yabigarutseho ubwo yari amaze kwakira indahiro z’Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018,bazajya barangiza imanza ndetse na ba Noteri.

Minisitiri Busingye yabasabye kwirinda gusiragiza abaturage mu gihe cyose babagannye babashakaho ubutabera.

Yagize ati “Mugomba kuzirikana ko iyo umuturage arangirijwe urubanza aribwo aba abonye ubutabera bwuzuye. Mwirinde gusiragiza abaturage baza babagana, murangize imanza mwahawe ku gihe kandi mu buryo bujyanye n’icyemezo cy’urukiko cyangwa icy’Abunzi”.

Minisitiri Busingye yabahaye impanuro ababwira ko imirimo bagiye gukora iyo ikozwe nabi itagira ingaruka mbi ku muturage gusa.

Yagize ati “Ndabasaba ubushishozi n’umutimanama mu mirimo mugiye gukora iri mu bubasha muhabwa n’amategeko kuko idakozwe neza yateza ibibazo mu baturage no ku gihugu”.

Akomeza ababwira ko imirimo bashinzwe yo kurangiza imanza cyangwa iy’Ubunoteri, iyo idakozwe neza bitagira ingaruka ku baturage gusa, ahubwo ko n’Igihugu kihahombera.

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga biganjemo abayobozi bo mu nzego z’ibanze barimo abanyamabanga nshingabikorwa b’utugari n’ab’imirenge.Mu gihe mu gihugu hose habarurwa abahesha b’inkiko 3129,kuri ubu harimo ab’umwuga 502 abandi ni abatari ab’umwuga.Kandi abatari ab’umwuga bose bahembwa na leta.

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga biganjemo abayobozi bo mu nzego z’ibanze barimo abanyamabanga nshingabikorwa b’utugari n’ab’imirenge

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru