Yashyizweho kuri30 August, 2019 | 11:38

Musanze : Umuyobozi w’ akarere yatawe muri yombi azira gukurura umugore we imisatsi akamukomeretsa bikomeye

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu
witwa Ndabereye Augustin yagejejwe mu maboko ya RIB aho akurikiranweho gukubita umugore we akamukomeretsa.

Amakuru yatangarijwe n’umwe mu baturanyi be utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki gitondo ku itariki ya 30 Kanama 2019 ni uko ngo Visi Meya Ndabereye yakubise umugore we aramukomeretsa bikomeye aho yamukuruye imisatsi arakomereka mu buryo bukomeye.

Uwo mugore yahise yihutishwa mu bitaro bya Ruhengeri ari naho kugeza ubu arwariye, mu gihe umugabo we yahise atabwa muri yombi na RIB.

Mbabazi Modeste umuvugizi wa RIB yatangaje ko uwo muyobozi ubu ari gukurikiranwa na RIB, avuga ko agikusanya amakuru afatika ku byo Visi Meya Ndabereye akekwaho.

Nahamwa n’icyaha, azahanishwa ingingo y’ 148 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza mu myaka ibiri ku muntu wahamwe no gukubita no gukomeretsa.

Chief editor Muhabura.rw Newsline


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Faustin - 4 months ago

I ngingo ya 148 cp ntihana icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ahubwo gihanwa n’iya 121cp mukosore

Izindi nkuru