Yashyizweho kuri30 January, 2020 | 07:59

Musanze : Umugabo yafashwe arimo kubaga inyamanswa

Uwafashwe ni uwitwa Ndayambaje Innocent Militant w’imyaka 45, yafashwe arimo kubaga inyamanswa yo mu bwoko bw’isha yabaga muri Pariki ya Virunga. Yafashwe yafatiwe mu kagari ka Rungu mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police(CIP) Alexis Rugigana avuga ko uyu Ndagijimana hari amakuru yatangwaga n’abaturage bavuga ko asanzwe ajya muri Pariki ya Virunga akica zimwe mu nyamanswa akaza kuzibaga akazirya.

Yagize ati: “Tukimara kumenya ayo makuru uriya mugabo twaramukurikiranye, ejo tariki ya 28 Mutarama twageze iwe dusanga arimo kubaga nyamanswa yo mu bwoko bw’isha(Gazelle).”

CIP Rugigana avuga ko ibyo Ndayambaje yakoze bihanwa n’amategeko kuko mu Rwanda dufite itegeko rihana umuntu wese ujya guhiga inyamanswa muri za pariki z’igihugu. Ndagijimana akaba yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busogo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yaboneho gukangurira abantu kureka guhiga inyamaswa ndetse asaba n’abanyarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ujya guhiga izo nyamaswa muri pariki.

Ati: “Ziriya nyamaswa ntabwo ari nk’amatungo umuntu yiyororera mu rugo iwe ku buryo ayibaga uko yishakiye, hari amategeko arengera inyamanswa ziba muri za pariki z’igihugu ndetse no mu bindi byanya bikomye. Turakangurira abaturage baturiye iriya pariki y’ibirunga ndetse n’undi muntu wese uzabona uhiga ziriya nyamanswa kujya yihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo ababikora bakurikiranwe bahanwe.”

Yakomeje agaragariza abaturage ko kwica ziriya nyamanswa byangiza ubukerarugendo bw’igihugu kuko hari ba mukerarugendo baza kuzisura bakishyura amadovize.

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kurya inyama za ziriya nyamanswa kuko hari igihe ziba zifite uburwayi zikaba zakwica uwaziriye cyangwa zikamutera uburwayi.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 58 ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Chief editor \Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Ndekeyaho peter Celeste - 2 months ago

Uwomugabo akanirwe urumukwiye

Izindi nkuru