Yashyizweho kuri7 January, 2020 | 10:47

Musanze: Bitunguranye Umukecuru w’imyaka 88 yafatanywe urumogi rwinshi

Mu rugo rw’umukecuru w’imyaka 88 Polisi yahasanze udupfunyika tw’urumogi 4,340 we n’umuhungu w’imyaka 35 bacuruzaga mu baturage.

Uyu mukecuru yafatiwe mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi mu kagari ka Kivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaguru, Alexis Rugigana avuga ko abaturanyi b’uyu mukecuru n’umuhungu we bahaye amakuru Polisi ko muri uru rugo bacuruza urumogi, niko guhita itegura igikorwa cyo kujyayo kubafata.

Yagize ati: “Dushingiye ku makuru twahawe n’abaturage, abapolisi bagiye gufata uriya mukecuru n’umuhungu we bageze hafi y’urugo bahura n’uwo muhungu ahetse igikapu, abonye abapolisi agikubita hasi ariruka, barebyemo basanga harimo udupfunyika tw’urumogi 889, bakomeje mu rugo iwabo bahasanga umubyeyi we ndetse no mu nzu basangamo utundi dupfunyika tw’urumogi 3,451.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru akomeza avuga ko uwo mukecuru yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Muhoza mu gihe hagishakishwa umuhungu we wirutse agacika.

CIP Rugigana yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru anabasaba gukomeza gutanga amakuru y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru