Yashyizweho kuri28 April, 2018 | 10:34

Musanze:Abantu 8 bafatanywe ibiyobyabwenge hifashishijwe Imbwa zabugenewe

Polisi y’u Rwanda yifashishije imbwa zatojwe gutahura no kugaragaza ahari ibiyobyabwenge n’ibintu biturika yafashe abantu umunani bafite udupfunyika tw’urumogi 389 n’imbuto zarwo mu karere ka Musanze mu Mirenge ya Cyuve na Muhoza ku wa Kane tariki 26 Mata. Aba bose bafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Udupfunyika 252 twafatanywe Niyonkuru Asumani n’umugore we witwa Nyiramajyambere Ramura, 59 twafatanywe Nyiramahoro Marthe, 51 twafatanywe Uwimana Marie Claire; Muhawenimana Nadia yafatanywe udupfunyika 18, udupfunyika 06 twafatanywe Hadija Mbetse; uwitwa Fatuma Sikuyuwa afatanwa agapfunyika kamwe (01); naho uwitwa Uwiringiyimana Theogene Polisi yamufatanye imbuto zarwo.

Kugira ngo umenye ko imbwa zihiga ibiturika cyangwa ibiyobyabwenge zabibonye ahantu,zibigaragaza zihicara kugeza ubwo ababishinzwe baza bakabihakura.Aba bantu 8 bafashwe baje bakurikira abandi 6 bafatanywe urumogi mu turere twa Ngoma na Kirehe ku wa 21 na 22 Mata uyu mwaka na none hifashishijwe izi mbwa zabugenewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ifatwa ry’aba umunani ryaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge.

CIP Twizeyimana ati "Polisi imaze kubona amakuru ko aba umunani bacuruza urumogi barukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda yafashe ingamba, inashyiraho uburyo bwo kurubafatana burimo gusaka iwabo mu ngo yifashishije imbwa zabitojwe; maze ihafatira urwo rumogi rungana rutyo."

Yakanguriye abatuye iyi Ntara kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.

CIP Twizeyimana yagize ati "Ababikwirakwiza bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo badafatwa, ariko ntibibuza Polisi kubatahura no kubafata kuko izi uko babigenza. Kuba ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza, ababinywa ndetse n’ababikoresha bafatwa biterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’Abaturarwanda; kandi uko kuzuzanya kuzakomeza. Ababicuruza baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko bidafite ingaruka ku buzima bw’abantu n’igihugu muri rusange."

CIP Twizeyimana yavuze ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa; kandi agaragaza ko nta nyungu iri mu kubyishoramo kuko umuntu ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu; naho ibiyobyabwenge byafashwe bigatwikwa, ibindi bikamenwa; bityo akangurira ababyishoramo kubireka. Yasabye buri wese kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya ukubyishoramo atanga amakuru yerekeranye n’ababikora.

Yibukije ko urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda hashingiwe ku biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Iri teka rikomeza rivuga ko gifatwa kandi nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alcool ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

Kugira ngo umenye ko imbwa zihiga ibiturika cyangwa ibiyobyabwenge zabibonye ahantu,zibigaragaza zihicara kugeza ubwo ababishinzwe baza bakabihakura

Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru