Yashyizweho kuri10 October, 2019 | 20:12

Uganda:Hagiye gutorwa itegeko rizatuma abatinganyi bashobora kuzahanishwa igihano cy’urupfu

Leta ya Uganda yatangaje ko igiye kubyutsa itegeko rirwanya ubutinganyi rishobora kuzahanisha igihano cy’urupfu abazahamwa n’ibyo bikorwa byangiza umuco.

Mu gihe mu myaka itanu ishize iryo tegeko ryari ryaburijwemo bitewe n’amakosa yari arimo ariko Guverinonma yongeye gutangaza ko rigiye kubyutswa bundi bushya Kandi rikaza rifite ingufu zidasanzwe.

Minisitiri w’imyitwarire, Simon Lokodo yavuze ko kuryamana kw’abahuje igitsina atari umuco w’Abagande.

Yagize ati “Kuryamana kw’abahuje igitsina ntabwo ari umuco w’abagande nyamara hashize igihe hariho ubukangurambaga abatinganyi mu mashuri by’umwihariko mu rubyiruko aho bakwiza ibihuha ngo ni ibyo umuntu avukana.

Lokodo yavuze ko icyo bashaka ari uko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda bisobanurwa neza, yaba uwubikora, uwubikwirakwiza n’uwubishishikariza abandi baka bahabwa igihano cy’urupfu.

Lokodo yavuze ko mu minsi mike iryo tegeko riragarurwa mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse barifuza ko ritorwa mbere y’uko umwaka urangira.

The Independent dukesha iyi nkuru yanditseko uyu muyobozi yavuze bakoze ubukangurambaga mu badepite ku buryo bazaritora ku bwinshi.

Nubwo bavuga ibi, mu 2014, urukiko rurinda Itegeko Nshinga ryatesheje agaciro itegeko rihana abatinganyi nyuma yo gusanga hari amakosa arimo.Ubwo Uganda yatangizaga iryo tegeko mu 2014, yamaganywe ku rwego mpuzamahanga ishinjwa kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ku buryo bimwe mu bihugu bifite inyungu muri uku kwangirika k’umuco w’Abanyafurika birimo Amerika, Suède, Norvège, Denmark n’u Buholandi hakiyongeraho na Banki y’Isi byagabanyije inkunga byahaga icyo gihugu.

Amerika to yanashyizeho amananiza ku guhabwa visa ku bagande, ndetse bihagarika n’imyitozo ya gisirikare.

Lokodo yavuze ko kuri iyi nshuro biteguye ibyo abantu bazavuga cyangwa bazakora byose ariko basigasire umuco wabo ntiwandagazwe.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika bifite amategeko ahana abatinganyi ku buryo hari aho babahanisha gufungwa imyaka runaka,gufungwa burundu ndetse n’igihano cy’urupfu ku bahamwe n’icyo cyaha.

Muri raporo yigeze gushyirwa hanze n’umuryango Amnesty International yagaragaje ko Ibihugu 38 muri 54 bigize umugabane wa Afurika byahaye akato abaryamana bahuje ibitsina.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru