Yashyizweho kuri11 April, 2020 | 11:46

Mu minsi 4, RIB imaze kwakira ibirego 33 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside

Nyuma y’iminsi 4 hatangiye Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorwe Abatutsi,Urwego rw’igihugu rw’Ibugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rumaze kwakira ibirego 33 by’abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi birego by’abakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi,abakoresha amagambo mabi bagamije gukomeretsa abarokotse no kubatera ubwoba,abarimbuye imyaka,bakanatema amatungo y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi.

Hamwe mu ho ibi bikorwa byagaragaye ni nko mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe, aho Uwamahoro Marthe warokotse jenoside, habura amasaha make ngo mu Rwanda ahatangire igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi, abagizi lbanabi bamutemeye insina.

Na ho Mu Murenge wa Nyarusange Karere ka Muhanga, Gashugi Innocent yaranduriwe amateke n’imyumbati.

Ni mu gihe Nyiramporampoze Chantal wo mu Karere ka Ruhango Umurenge wa Ruhango abagizibanabi bamwangirije imyaka ye igizwe n’urutoki aho batemye insina 43, batemagura imyumbati ndetse bangiza Soya.

Mu minsi 4 ishize mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi, RIB ivuga ko imaze kwakira ibirego 33 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ngo hari n’abatawe muri yombi bakurikiranweho ibi byaha.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yagize ati "Urwego rw’Igihugu rw’Ibugenzacyaha rumaze kwakira ibirego 33, iperereza ryaratangiye birimo ingengabitekerezo ya jenoside,ariko ntabwo biragera ku ndunduro ku buryo umuntu yavuga ngo icyaha ni iki, kuko birimo gupfobya jenoside guhakana jenoside,harimo guhohotera abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, harimo kubatera ubwoba,kubangiriza imyaka. Ni byinshi bigera ku munani."

Umuhoza avuga ko hari abantu bakekwaho ibi byaha bamaze gutabwa muri yombi.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko umuntu wese ugaragaraho iki cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside agomba kubihanirwa mu buryo bukomeye kuko ari byo ntandaro yo gukomeretsa abarokotse.

yagize ati "Nk’ubu hari abo twumvise batemewe amatungo abacitse ku icumu,twumva ahandi batemye imyaka nk’amasaka ariko izo case zose twagiye tubaza batubwira ko ziri gukurikiranwa."

Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi, abanyarwanda barabikorera mu rugo bagakurikira ibiganiro mu bitangazamakuru no mu buryo bundi bw’ikoranabuhanga.Ni mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta y’u Rwanda yo guhangana no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi.


Nsengumuremyi Denis Fabrice


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru