Yashyizweho kuri26 November, 2018 | 20:56

Minisitiri Nyirahabimana yiyamye imishyikirano iba hagati y’Ababyeyi b’umwana wa hohotewe n’uwamuhohoteye

Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango, Solina Nyirahabimana yiyamye ubwumvikane bukunze kuba hagati y’Ababyeyi b’umwana wasambanyijwe n’uwakoze icyo cyaha ahubwo abasaba kutazajya babyihererana.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango, Solina Nyirahabimana, yasabye by’umwihariko ababyeyi bafite abana basambanyijwe kutabyihererana cyangwa ngo bashake kumvikana n’abakoze icyaha.

Yagize ati “Ababyeyi bakunze kugira ubwiyunge ndetse n’ibiganiro n’uwahohoteye umwana ndetse rimwe na rimwe bagashaka no kubashyingira umwana ataruzuza imyaka, icyaha bakakinyura ku ruhande. Nta mishyikirano iba hejuru y’icyaha.”

Minisitiri Nyirahabimana yasabye buri wese,abagabo,abagore, abahungu n’abakobwa gushyira hamwe mu guteza imbere u Rwanda, bakanagira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha,Col Ruhunga Jeannot, yashimangiye ko mu bukangurambaga bamazemo iminsi, hari imiryango basanze yarasambanyirijwe umwana, igahitamo kubihisha no kumvikana n’abakoze icyaha.

Yavuze ko ibyo bitiza umurindi abasambanya abana, bigatera uwasambanyijwe guhungabana.

Ubu bukangurambaga bubaye mu gihe imibare y’ubushinjacyaha igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018 bwakiriye ibirego 2996 by’abana basambanyijwe.

Ibyo byiyongera ku bana ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 15 na 19 batewe inda zitateguwe mu mwaka wa 2016.
Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko ntamishyikirano hejuru y’icyaha
Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru