Yashyizweho kuri21 September, 2019 | 21:26

Mbarushimana wafashwe mpiri yatangaje byinshi ku iyicwa rya Gen.Mudacumura n’ibyegera bye

Ubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) zerekanaga abarwanyi bane ba FDLR bafatiwe mu gitero cyahitanye Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura wari umuyobozi mukuru n’ibyegera, Sgt. Mbarushimana Faustin yasobanuye uko byagenze.

Sgt. Mbarushimana ni umwe muri aba bane bafatiwe muri iki gitero. Asobanura ko Gen. Mudacumura yarashwe ubwo yari yagiye mu nama ishyiraho umusimbura wa Ignace Murwanashyaka wari umuyobozi w’uyu mutwe, na we wapfiriye mu Budage.

Mbarushimana Faustin ibyo yabwiye Actualité.CD.” Batugabyeho igitero saa 5h30 ubwo nari mu bwihisho ariko ntari kure ya ‘Commissioner Soso’. Bamurashe mu mutwe, ngiye kumureba nsanga yapfuye. Maze kubibona, nafashe imbunda mva aho ngaho ariko ingabo za FARDC zimfatira mu nzira. Bose bari aho hamwe na Gen. Mudacumura, baje guhitamo usimbura Ignace Murwanashyaka. Aho kandi nahabonye amaraso n’inkoni ya Mudacumura.”

Mbarushimana kandi yavuze ko babwiwe ko barwanira kubohora u Rwanda.

” Twabwiwe ko turwana ngo tuzabohore igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Amakuru y’iyi nama ashimangirwa na Maj. Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ibitero bya Sokola 2, akanahamya urupfu rw’uwitwaga ‘Commissioner Soso’, umwe mu bari bakomeye muri uyu mutwe.

Ignace Murwanashyaka yapfuye muri Mata 2019, ubwo yari muri gereza mu Budage. Yafunzwe azira ibyaha byibasira inyokomuntu 26 na 39 by’intambara yakoreye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hamwe na Straton Musoni wari umwungirije.

Gen. Mudacumura we yarashwe mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri, mu gitero cya FARDC muri Rutshuru. Kuva mu 2012, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi, akurikiranweho ibyaha 9 by’intambara yakoreye muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati ya 2009 na 2010.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


2 Comments

kayiranga rodrigue - September 2019

erega mudacumura yari yarigize akaraha kanjyahe iminsi iba myinshi igahimwa numwe gusa arinda kugwa muri ayo mashyamba iyo ataha niba hari nibyaha yakoze akabihanirwa atarinze kuba umugwagasi

kayiranga rodrigue - September 2019

erega mudacumura yari yarigize akaraha kanjyahe iminsi iba myinshi igahimwa numwe gusa arinda kugwa muri ayo mashyamba iyo ataha niba hari nibyaha yakoze akabihanirwa atarinze kuba umugwagasi

Izindi nkuru