Yashyizweho kuri24 December, 2018 | 13:07

Maj Ntuyahaga yamaze kugezwa mu kigo cya Mutobo nk’uko byari byatangajwe

Maj.Bernard Ntuyahaga kuva kuri iki cyumweru yoherejwe mu kigo cya Mutobo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo.Uyu mugabo azahamara nibura amezi atatu.Ni nyuma yo kugezwa mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Bernard Ntuyahaga yaraburanyijwe ahamwa n’ibyaha byo kwica abasirikare b’ababiligi barindaga uwahoze ari Minisistiri w’Intebe w’u Rwanda Agathe Uwiringiyimana. Yafunzwe 2/3 by’imyaka 20 yari yarakatiwe mu Bubiligi maze ararekurwa.

Amaze kurangiza igihano ubutabera bwaho bwategetse ko yoherezwa mu Rwanda, we n’abo mu muryango we bakomeza kubyanga.

Kuva mu kwa gatandatu yari mu kigo cyo mu Bubiligi gifungirwamo abategereje icyemezo cya nyuma ku gusubizwa mu bihugu byabo.

Abo mu muryango we baba iburayi bavugaga ko kumwohereza mu Rwanda ari nko kumukatira urwo gupfa.

Kuwa gatanu nimugoroba nibwo yagejejwe i Kigali. Amara iminsi ibiri acumbikiwe ategereje koherezwa i Mutobo aho yajyanywe kuri iki cyumweru.

Muri uku gutegereza hari bamwe mu bo mu muryango we bamusuye.

Ntuyahaga ubu ari i Mutobo aho azahabwa amasomo y’ahabwa abahoze mu ngabo mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.

Mu cyumweru gushize Minisitiri w’ubutabera yatangaje ko Ntuyahaga azasubira mu buzima busanzwe kimwe n’abandi nkawe benshi bahoze mu ngabo zatsinzwe.

Ntuyahaga wari majoro mu ngabo mu 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvenal, yahise ategeka ko ingabo z’Ababiligi zari mu mutwe wa MINUAR zarindaga Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agathe zifatwa zikavanwa ku rugo rwe.

Zigejejwe kuri Camp Kigali izi ngabo zarishwe, Uwiringiyimana na we atakirinzwe na zo umuryango we wahise wicwa.

Iyo umuntu yaburanishijwe ku byaha runaka amategeko ntabwo yongera kumukurikirana kuri bya byaha nanone.Kereka mu gihe yaregwa ibindi bitandukanye n’ibyo yaburanishijweho.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru