Yashyizweho kuri12 June, 2019 | 07:20

Lt Mutabazi wahoze mu mutwe urinda Perezida yasabye umucamanza gutegeka ko akurwa mu kato

Umwe mu bahoze mu mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda witwa Lt Joel Mutabazi,kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2019 yagarutse mu rukiko rw’ubujurire ajuririra igihano yakatiwe mu 2014 cyo gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Mutabazi yahamijwe ibyaha birimo ubugambanyi, gutoroka igisirikare, gukwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda ari mu mahanga, kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Mu rukiko Mutabazi yasabye umucamanza gutegeka ko akurwa mu kato afungiyemo akarekurwa by’agateganyo kuko afunze nabi kandi arwaye. Iburanisha ry’uyu munsi niwe ryibanzeho.

Mutabazi wahunze Igihugu mu 2011 ari umusirikare nk’uko biri mu byo aregwa, yafatiwe muri Uganda mu 2013 yoherezwa mu Rwanda.Gusa mu maburanisha yabanje kuvuga ko yashimuswe ariko Leta y’u Rwanda yarabihakanye ivuga ko yahererekanijwe biciye mu nzira zemewe.kuko Polisi ya Uganda n’iy’u Rwanda zombi zasinye amasezerano y’Umuryango uhuriza hamwe abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), umuryango ugizwe n’ibihugu 13. Bumwe mu bufatanye muri uwo muryango, harimo guhererekanya abanyabyaha. Ikindi, Igisirikare cya Uganda (UPDF) na Polisi y’u Rwanda byari bifitanye umubano.

Muri Uganda hari kuburanishwa urubanza rw’abantu barimo n’abasirikare baregwa kugira uruhare mu kumushimuta no kumwoherereza u Rwanda.

Mutabazi yabwiye umucamanza ko mbere yo kubuna ubujurire bwe afite inzitizi zigomba kubanza kuvanwa mu nzira.

Yavuze ko arwaye cyane kuko afungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe mu cyumba gito cyane cya metero imwe kuri imwe na 80, kitagira idirishya kandi kitinjiza umwuka uhagije.

Kubwe ngo akwiye kuvanwa mu kato agafungirwa muri gereza ya gisirikare ku Mulindi nk’uko bigenwa n’urukiko.

Yavuze ko abamuvura bamuha imiti y’uburwayi bwe igihe cyarenze kandi ngo n’iyo ageze kwa muganga ntiyemererwa kuvuga uburwayi bwe yisanzuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kujurira kwa Mutabazi nta shingiro gufite kuko avurirwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, gusa bwemeje ko ibyo avuga ko afunze nabi butari bubizi.

Itsinda ry’abaregwanwa nawe ririmo abandi batandatu bari barakatiwe gufugwa imyaka iri hagati ya 25 na 15 basabye ko ubujurire bwabo buseswa kuko bemera ibyo barezwe kugira ngo bagabanyirizwe ibihano.

Umwe muri bo witwa Innocent Kalisa wari wakatiwe imyaka 25 yavuze ko yemera ibyaha yahamijwe n’urukiko rwa gisirikare agasaba urukiko kumugabanyiriza ibihano.

Mu cyumba cy’iburanisha hagaragayemo abo mu muryango wa Joel Mutabazi bahanaguweho ibyaha cyangwa se bakatiwe ibihano by’igifungo gitoya bakaza kurekurwa.

Biteganyijwe ko tariki 21 Kamena 2019 urukiko ruzafata umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Joel Mutabazi.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

- 3 days ago

Muqakoze Kutungezaho Amakurumeza Kd Yizewe

Izindi nkuru