Yashyizweho kuri8 October, 2018 | 18:08

Kigali:Umunyamakuru Robert Mugabe yafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali, rukurikiranyeho umunyamakuru Mugabe Robert icyaha cyo gusambanya abakobwa babiri bava inda imwe, rwanzuye kumurekura by’agateganyo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018 nibwo urukiko rwanzuye kumufungura by’agateganyo mu gihe yaburanaga ifungwa cyangwa ifungura ry’iminsi 30 y’agateganyo.

Robert Mugabe akurikiranyweho icyaha ashinjwa cyo gusambanya abavandimwe babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 17 n’undi w’imyaka 19 ashinjwa gutera inda, ngo nyuma agashakisha uburyo bwo kuyikuramo.

Mu iburana ryo ku wa 2 Ukwakira 2018, Robert Mugabe yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko ari ibyadozwe.

Babiri bareganwa na Mugabe, aribo Dr Rurangwa ushinjwa gutanga imiti yakuyemo inda ndetse na Dr Karegeya ushinjwa kumena ibanga ry’akazi, urukiko rwasomye imyanzuro badahari bose.

Chief Editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru