Yashyizweho kuri28 December, 2019 | 10:22

Kigali: Umugabo yicishije umugore we inyundo bapfa ibihumyo

Umugabo w’imyaka 39 y’amavuko ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho kwica umugore we amukubise inyundo mu mutwe.

Uyu mugabo usanzwe ukora akazi k’ubufundi yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019, ku Cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kiri ku Kimihurura.

Yiyemereye ko yishe umugore amukubise inyundo mu mutwe nyuma y’uko ngo batari bumvikanye ku bihumyo yari acyuye mu rugo.

Kuba yari yanyweye inzoga ni kimwe uyu mugabo agenda agarukaho ko cyagize uruhare mu kwica umugore avuga ko batigeze bagirana intonganya na hato mu myaka ibiri n’amezi abiri bari bamaranye.

Ati “Kuri Noheli nibwo twatonganye, nari nanyweye (inzoga) nawe yanyweye bigeze nijoro dupfa ibihumyo bya kizungu nari nazanye, ngeze mu rugo ndamubaza nti kuki utabitetse? Arambwira ngo ntiwabicishije se mu kabari. Sinzi ukuntu umujinya waje cyane ko nari nayweye inzoga mfata inyundo yari aho ndayimukubita mu mutwe ahita apfa.”

Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kubona ko umugore we apfuye, yahise agira ubwoba ajya guhisha inyundo ariko kuba yatoroka ntibyari bimurimo cyane ko ngo umugore we atamwangaga yabitewe n’inzoga.

Ati “Amaze gupfa ikintu nakoze nahise nsohoka njya hanze mfata ya nyundo njya kuyihisha mu byatsi ubwo mpita mpamagara abaturanyi bambajije icyo yazize mbabwira ko nange nsanze yapfuye.”

Mu ijwi ryuje ikiniga, uyu mugabo ashishikariza abasanzwe banywa inzoga kuzireka kuko ngo atari nziza.

Ati “Ari nk’ibintu bibaye byiza unywa inzoga yabyihorera kuko ntabwo ari nziza, nta cyiza cyayo. Ukuntu nari mbanye na we neza nta n’ikibazo twagiranaga umuntu wese namugira inama yo kutanywa inzoga bitewe n’ububi bwayo.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza, yasabye abaturage kuzajya batanga amakuru mbere y’uko amakimbirane agera ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ni ibyaha bibera mu ngo, duhora dusaba abaturage ngo batugezeho amakuru. Ngira ngo ntabwo umuntu yajya kwica undi bije uyu munsi, ni amakimbirane aba yaratangiye kera. Turasaba abaturage amakuru, aho bazi amakimbirane. Aho kugira ngo birinde bigera kuri ruriya rwego, babimenyesha inzego zibishinzwe zigakurikirana hakiri kare.”

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 107 giteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru