Yashyizweho kuri29 April, 2019 | 23:40

Kigali:Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwihugikana umupolisi ngo amuhe ruswa

Umugabo witwa Hitimana Emmanuel arimo ugerageza guha Umupolisi ruswa kugira ngo imodoko yari yazanye gusuzumisha mu kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Control Techinic) isonerwe amakosa Umupolisi yari ayisanganye.

Hitimana yatawe muri yombi kuri uyu wa 28 Mata Polisi,ubwo imodoka ye bari bayisanze itujuje ubuziranenge bahita bamutegeka kuyijyana mu igaraje ariko we ntiyabyubahirije ahubwo yahise yegera umupolisi amushyira ku ruhande ngo amuhe ruswa ariko k’ubwa mahirwe macye polisi yahise amurega kuri bagenzi be baramufata.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uyu mugabo yabwiwe kujyana imodoka ye kuyakosoza mu igaraje nyuma y’uko basanze itujuje ubuziranenge,aho kubyubahiriza ashaka gutanga ruswa y’amafaranga 25, 000 kugira ngo imodoka ye ihabwe icyemezo cy’uko ari nzima kandi itagikwiye.

Yagize ati “Hitimana yahamagawe ngo aze afate imodoka ye bari bamaze gusuzuma ibyuma biyireze amakosa arimo na paraburize yamenetse angomba kujya gukoresha, aho kubahiriza ibyo asabwe, ahita ashaka kwihugikana umupolisi ngo amuhe ibihumbi 25 ayemerere ijye muzihabwa ibyangombwa by’ubuziranenge, umupolisi yahise umuregera abo bakoranaga baramufata.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese ufite umutima wo gutanga cyangwa kwakira ruswa kuko iri mu bimunga ubukungu bw’igihugu kandi ikanimika akarengane na serivise mbi.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda itanga serivisi mu buryo bwubahirije amategeko kandi igasaba buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko ariyo ntandaro ya ruswa, utayifite akarengana. Ufite gahunda yo kwakira no Gutanga Ruswa ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano nayo amenyeko arimo yimika akarengane kandi tutazabyihanganira.”

Yakomeje asaba buri wese kureka kwiyorohereza no kunyura mu nzira za Ruswa ahubwo abantu bakajya batungira inzego z’umutekano urutoki aho ikekwa kugira ngo buri wese agire uruhe mu kuyirwanya.

Nyuma yo gufatwa Hitimana Emmanuel yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri station ya Remera kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

Aramutse ahamijwe icyaha cya ruswa akekwaho, yahanishwa ingingo ya 4 mu gitabo gihana ibyaha bya Ruswa aho iteganya igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru