Yashyizweho kuri25 March, 2019 | 10:34

Kigali: Pasiteri yatawe muri yombi azira gushaka gufata mu mashati umupolisi

Umushumba w’Itorero Amazing Grace, yatawe muri yombi akurikiranyweho gushaka gufata mu mashati umupolisi, ubwo itsinda rishinzwe kugenzura insengero ryari rigiye kumubaza uwamuhaye uburenganzira bwo guteranyiriza abakirisitu mu rusengero rutujuje ibisabwa.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kanombe batanze amakuru ko zimwe mu nsengero zari zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa zongeye zigafungura, urusaku rwazo rukaba rubabuza amahwemo.

Tariki ya 24 Werurwe, Itsinda rishinzwe kugenzura insengero ririmo n’abashinzwe umutekano ryagiye kwikorera ubugenzuzi, risanga Itorero ryitwa Amazing Grace rikorera mu Rubilizi ryarihaye uburenganzira bwo kongera gufungura.

CIP Marie Goretti Umutesi, yatangaje ko umuyobozi w’iri Torero witwa Rwayitare Patrick, yarwanyije inzego zishinzwe umutekano.

Ati “Bamubajije uwamuhaye uburenganzira bwo gufungura, aho gusubiza ahita afata mu mashati umupolisi. Yarwanyije inzego zishinzwe umutekano, ahita atabwa muri yombi ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe.”

Ati “Yigometse ku buyobozi, kuko yarenze ku mabwiriza yatanzwe n’Umujyi wa Kigali, arangije agerekaho no kurwanya inzego zishinzwe umutekano.”

Yakomeje agira inama abapasiteri bafite insengero zafunzwe kuzuza ubisabwa, bakabimenyesha itsinda rishinzwe ubugenzuzi rikajya kureba ko ibyo basabwe babyujuje bagafungurirwa, ariko ko uziha uburenganzira bwo gufungwa nta kabuza azabihanirwa.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


3 Comments

umuziranenge Christine - 3 months ago

Aba ni ba batekamutwe!ubu se uyu azi ibyo yigisha koko?ubu iwe hari uvuga?

umuziranenge Christine - 3 months ago

Aba ni ba batekamutwe!ubu se uyu azi ibyo yigisha koko?ubu iwe hari uvuga?

umuziranenge Christine - 3 months ago

Aba ni ba batekamutwe!ubu se uyu azi ibyo yigisha koko?ubu iwe hari uvuga?

Izindi nkuru