Yashyizweho kuri9 January, 2020 | 08:04

Kigali: Abanyerondo 2 batawe muriyombi

Umunyerondo ushinzwe isuku mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge yafashwe arimo kwaka umuturage ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Ni mu gihe undi wo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera yafashwe arimo kwakira ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 aho yari yijeje umuturage ko aziranye n’abapolisi azajya kumuzanira televisiyo ye yari yafashwe.

Marie Gorette Umutesi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yavuze ko abo bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batswe ruswa, bakaba barabimenyeshaga abapolisi mbere yo gutanga ayo mafaranga.

Umutesi yagize ati: “Uwa mbere yafatiwe mu murenge wa Muhima nyuma yo kubwira umuturage ngo amuhe amafaranga ibihumbi icumi azamufashe guhabwa akazi ko gukora isuku mu murenge. Undi na we yafashwe biturutse kuri televiziyo nini (Flat screen) abapolisi bari bafatanye umukomisiyoneri arimo kuyigurisha mu buryo buteye amakenga isa nk’inyibano. Uwafashwe abibonye yaka ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 uwo mukomesiyoneri wari uyifatanwe amwizeza ko azajya kuyimwakira abapolisi bari batwaye iyo Televisiyo.”

CIP Umutesi avuga ko kugira ngo abo bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abasabwaga gutanga ruswa. Yaboneyeho kubashimira kuba barihutiye gutanga amakuru aho kwemera gutanga ruswa.

Ati: “Iki ni ikimenyetso cy’uko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bwa ruswa, abaturage nibo ubwabo bihutiye gutanga amakuru mbere y’uko batanga ruswa bari batswe na bariya bantu. Uriya wo ku Muhima yarimo gushaka akazi nk’abandi ariko yanze gutanga ruswa, uwo muri Remera nawe yari yafatiwe mu makosa ariko yemeye aduha amakuru y’umuntu wamwakaga ruswa ngo azabimukurikiranira.”

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru