Yashyizweho kuri19 November, 2019 | 15:30

Kigali:Abaganga babiri batawe muri yombi bazira gutera umurwayi ikinya agahita yitaba Imana

Abaganga babiri bakora muri Baho International Hospital batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake nyuma y’uko bateye ikinya umurwayi bikarangira yitabye Imana.

Batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko umurwayi witwa Mukamurenzi Rosette bari bagiye kubaga mu nda bamuteye ikinya akitaba Imana.

Nyakwigendera yari asanzwe ari Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi aho yakoraga nk’Umuyobozi w’Ibiro by’Umunyamabanga uhoraho.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, abajijwe iby’aya makuru yemeje ko ari impamo, ashimangira ko abantu bashinzwe kurengera ubuzima bakwiye guhora bitwararitse ku makosa kuko ashobora gutera ibyago.

Ati “Bakwiye kwirinda uburanganre, bakarangwa no gushishoza hamwe no gukurikiza amabwiriza mu gihe babungabunga ubuzima bw’ababagana kuko amagara arasesekara ntayorwa.”

Amategeko avuga ko iyo umuntu yishe undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru