Yashyizweho kuri28 August, 2019 | 20:29

Kicukiro:Umugabo arahigwa bukware nyuma yo gusindisha umusore yarangiza akamusambanya

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro yashinjwe kugurira inzoga umusore bari kumwe mu kabari yamara gusinda akamusambanya, ibyitwa ubutinganyi.

Aya mahano yabaye ahagana saa Saba z’ijoro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Kanama 2019.

Amakuru atangwa n’abatuye mu Mudugudu w’Umunyinya mu Kagari ka Gasharu avuga ko uyu mugabo akimara kubona ko uyu musore yasinze cyane yahise ajya kwishyura icumbi amujyanamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Murebwayire Alphonsine, yemereye umunyamakuru ko uyu mugabo yasambanyije uwo musore.

Yagize ati “Maze kubibaza inzego z’umutekano bambwiye ko byabaye saa Saba z’ijoro ariko ngo yamusindishije, ntabwo yamuhaye ibinini hanyuma amujyana mu icumbi (lodge) aramusambanya.”

Yongeyeho ko uwo mugabo ukekwaho ubutinganyi yahise atoroka ndetse uwo yasambanyije nawe yahise atanga ikireko mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano bwatangiye gushakisha uwo mugabo no gukurikirana icumbi yamusambanyirijemo kugira ngo barebe niba ibyaha nk’ibyo bidasanzwe birikorerwamo.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


4 Comments

Muhayimana Claude - 4 months ago

Umva Birakaze Kuko Ziniyumvisha Ukuntu Abagabo Bazambana Ari2

Muhayimana Claude - 4 months ago

Umva Birakaze Kuko Ziniyumvisha Ukuntu Abagabo Bazambana Ari2

Uwimbabazi odile - 4 months ago

Nibintu bibaje kandi izo ntago arubumuntu pe nibintu bigayitse cyane umuntu yakabashije kurwanya kuko n’icyaha ndengakamere birangiza ndetse bikangiza ubwonko nibindi nice byose mudufashe tubirwanye twese

Uwimbabazi odile - 4 months ago

Nibintu bibaje kandi izo ntago arubumuntu pe nibintu bigayitse cyane umuntu yakabashije kurwanya kuko n’icyaha ndengakamere birangiza ndetse bikangiza ubwonko nibindi nice byose mudufashe tubirwanye twese

Izindi nkuru