Yashyizweho kuri2 November, 2018 | 10:31

Kicukiro: Abaturage bashyikirije Polisi umugabo ukekwaho kwiba miliyoni y’amafaranga

Abaturage bashyikirije Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro uwitwa Murebwa Samuel bafatanye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yari yibye mu modoka y’umucuruzi mu kagari ka Karamba Umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

Ubwo Shyaka Vianney usanzwe ukora ubucuruzi yavugaga ko yibwe amafaranga yari asize mu modoka, abaturage batangiye gushakisha uwaba wayibye, umusekirite wari hafi aho ababwira ko yabonye umugabo winjira mu modoka ngo agahita ayisohokamo ajyenda yihuta.

Abo baturage ngo bamaze kubwirwa uko uwo mugabo winjiye muri iyo modoka yari yambaye bihutira ku mukurikira basanga ni uwitwa Murebwa Samuel w’imyaka 38 bamushyikiriza polisi ngo imukurikirane.

Polisi y’u Rwanda yashimiye imyitwarire n’umurava aba baturage bagize mu gihe bafataga uwo bakekaho icyaha kugira ngo bamushyikirize inzego zibifitiye ububasha ngo zimukurikirane.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yagize ati “Aba baturage ni abafatanyabikorwa bacu beza kuko bibwirije gufata ukekwaho icyaha kandi bihutira ku mushyikiriza inzego zibishinzwe aho kwihanira nk’uko byahoze bikorwa.”

CIP Kayigi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano barwanya ibyaha ndetse banafata abanyabyaha kugira ngo utekereza gukora icyaha ajye yumva ko buri wese ashobora kumufata.

Ati “Ubu bufatanye tubukomeze bushinge imizi ku buryo utekereza gukora icyaha azajya yumva ko amaso ya buri wese amureba kandi ari bumufate.”

Yavuze ko mu myaka yashize abaturage aho gushyikiriza polisi uwo bakekaho icyaha bamwihaniraga birengagije ko kwihanira nabyo ari icyaha, agashimira aba baturage umuco mwiza bagaragaje wo kwirinda kwihanira kuko bihanwa n’amategeko.

Murebwa Samuel akaba yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugo rw’Ubugenzacyaha ngo rumukurikirane ku cyaha cy’ubujura akekwaho.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru