Yashyizweho kuri7 May, 2020 | 04:42

Karongi: Umuyobozi wibye amabati y’abatishoboye yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Uwimana Jean Baptiste, usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.

Mu byaha akurikiranyweho harimo icyo kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano akanyereza amabati yari agenewe abatishoboye.

Mu butumwa RIB yatanze yavuze koUwimana yafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2020.

Yakomeje igira iti “Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

Abatanze ibitekerezo ku makuru yatangajwe na RIB ku rukuta rwayo rwa twitter, bagiye bagaruka ku bunyamwuga n’umurava RIB ikomeje kugaragaza mu guharanira umutekano w’Abanyarwanda.

Umwe muri bo yagize ati: “Mwakoze cyane! Nk’ubu koko iyo umuntu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yarangiza agatwara amabati y’umuturage aba yumva bizagenda gute? Bajye bahanwa kuko si abantu beza na busa. Ukuntu umuturage aba ayakeneye disi. Birababaje…”

RIB yaboneyeho kwiburwa Abanyarwanda ko itazihanganira umuntu uwo ariwe wese unyereza ibigenewe rubanda.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru