Yashyizweho kuri23 October, 2018 | 06:36

Karongi:Hafatiwe imodoka ipakiye imifuka 4 y’urumogi nyirayo akizwa n’amaguru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ku makuru yatanzwe n’abaturage yafashe imodoka Toyota Corolla RAA 603Y yari ipakiye imifuka ine y’urumogi.

Iyi modoka yafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu Kagari ka Mucyimba Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi uwari uyitwaye arayita ariruka.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerzuba Chief Inspector of Police CIP Innocent Gasasira yavuze ko polisi yari yahawe amakuru ko hari imodoka zishobora kuba zikoreshwa mu gutwara ibiyobyabwenge.

Gasasira yagize ati“Twari twahawe amakuru ko hari imodoka zijya zikoresha uriya muhanda mu gutwara ibiyobyabwenge niyo mpamvu twashyizeho iriya bariyeri muri iri ijoro.”

Yongeraho ati“Twahagaritse rero iyo modoka uwari uyitwaye arirukanka ageze imbere ayigongesha ibyuma twari twateze mu muhanda bipfumura amapine, uwari uyitwaye ayivamo ariruka arahunga.”

CIP Gasasira yavuze ko nyiriyo modoka atamenyekanye kuko ngo yahise ayisiga ariruka. Kugeza ubu akaba nta muntu uraza uyishakisha avuga ko ari iye.

Imodoka n’imifuka ine y’urumogi yari irimo, polisi yabishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza n’uwari uyitwaye abashe gufatwa.

Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru