Yashyizweho kuri1 October, 2018 | 13:21

Kamonyi: Umugore witwa Mukashyaka Clenny yishe umwana amukebye ijosi

Umugore witwa Mukashyaka Clenny wo mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 9 amukebye ijosi akoresheje umuhoro, byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri rishyira tariki ya 1 Ukwakira 2018.

Uyu mugore yabanaga na nyina bivugwa ko yatandukanye na we, batuye mu mudugudu wa Gitwa, mu kagari ka Sirabonde, mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi. Yari yarabyariye iwabo, aho umwana we w’umuhungu witwa Ndayishimiye Ernest akabari ari we yaraye yishe yari afite imyaka icyenda.

Biravugwa ko uyu mwana yamwishe kubera ko umugabo washakaga kumugira umugore yari yamusabye ko abanza kwica uwo mwana.

Abaturage bahuruye basanze umwana yamaze gupfa, umurambo we ujyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma, uwo mugore na we yatawe muri yombi ajyanwa kuri Polisi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngamba, Niyobuhungiro Obed yatangarije Umunyamakuru ko hateranye inama yaguye y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo bahumurize abaturage.

Niyobuhungiro yadutangarije ko uriya mugore yemera ko yishe umwana we.

Yaba ngo yabwiye ubuyobozi ko uriya mwana yamwishe nyuma yo kubona ko yari yarabaye nabi aho yarererwaga kwa se (wamuteye inda ariko ntiyamugira umugore).

Mu gihe gishize ngo uriya mugore yagiye gufata uriya mwana kwa se aho yarererwaga amujyana iwabo aho yabanaga na nyina.
Polisi yahise ijya guhumuriza abaturage

Chief editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru