Yashyizweho kuri3 September, 2019 | 17:58

Kabayiza uburana mu rubanza rumwe na Col Byabagamba ndetse na Gen.Rusagara,yarekuwe

Mu rubanza rw’Ubujurire rwa Col Tom Byabagamba,Frank Rusagara na Kabayiza rwaburanwaga mu mizi, ariko Kabayiza ntiyagaragara ku mpamvu zivugwa ko ari iz’uburwayi mu gihe ubushinjacyaha bugaragaza ko adashaka kuburana kuko yarangije igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itanu ubu akaba yararekuwe.

Kuri uyu wa Kabiri mu gihe bari bagiye gutangira kuburana ubujurire bwabo mu mizi, François Kabayiza ntiyagaragaye mu rukiko maze umwunganizi we avuga ko ari mu bitaro i Ndera arwaye.

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko Kabayiza yarangije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yarahawe n’urukiko rukuru rwa gisirikare, ndetse ko yarekuwe tariki 24 z’ukwezi gushize.

Ubushinjacyaha bwahise busaba ko Col Byabagamba na Frank Rusagara bakomeza kuburana bonyine.

Me Nkuba Milton wunganira François Kabayiza mu rukiko yavuze ko mu gihe cyose hakiriho ubujurire bw’umukiliya we icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa gisirikare nta gaciro kiba gifite

Me Nkuba yavuze ko Kabayiza atarekuwe kuko yarangije igihano kuko yari mu bujurire kuri iki gihano. Ndetse ngo umukiriya we yifuzaga gukomeza kuburana ubujurire bwe.

Impande za Col Byabagamba na Frank Rusagara nazo zifuje ko uru rubanza rwaburanishijwe kuva mbere ari batatu rutagomba gutandukanywa.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko François Kabayiza yarangije igihano cye atakomeza kuburanishwa, nedtse ruhita rukomeza iburanisha rya Col Byabagamba na Rusagara bonyine.

Mu maburanisha yabanje, François Kabayiza yaranzwe no kugaragaza uburwayi, avuga ko yabuvanye ku iyicarubozo yakorewe mu gihe yari afunze.

Col Byabagamba yahoze akuriye abarinda umukuru w’igihugu, naho Frank Rusagara uri mu kiruhuko cy’izabukuru, we yahoze akuriye urukiko rwa gisirikare.

Mu 2016, Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21, ’Jenerali’ Rusagara akatirwa imyaka 20 naho Kabayiza, akatirwa gufungwa imyaka itanu. Ubu bari kujuririra ibi bihano.

Aba bahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kwangisha abaturage ubutegetsi no gusuzugura ibendera ry’igihugu ariko bo ibi byaha bahakana.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru