Yashyizweho kuri2 November, 2019 | 05:11

Itegeko ry’umusoro ku butaka mu Rwanda ngo hari abo rirenganya

Umunyamategeko Edouard Murangwa arasaba urukiko rw’ikirenga gutesha agaciro zimwe mu ngingo zo mu itegeko rigenga imisoro y’ubutaka mu Rwanda avuga ko rinyuranya n’itegeko nshinga.

Mu kirego yatanze uyu munyamategeko avuga izi ngingo zambura umuturage uburenganzira ku mutungo we kandi zikanabamo ubusumbane mu basoreshwa.

Inteko ya batanu bayobowe na Prezida w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege ni yo yasuzumye iki kirego.

Mu rukiko, uretse Edouard Murangwa watanze ikirego, hari n’abiswe inshuti z’urukiko bashyigikiye ikurwaho ry’izi ngingo.

Umunyamategeko Murangwa yavuze ko itegeko ry’umusoro ku butaka rivuga ko umuntu ufite inzu yo guturamo ya kabiri agomba kuyitangira umusoro wa 1% by’agaciro kayo.

Inzu y’ubucuruzi yo nyirayo azayisorera 0.5% mu gihe ufite inyubako ikoreramo uruganda izishyuzwa 0.1%.

Uyu munyamategeko asanga iri tegeko rihohotera abubaka amazu yo guturamo kuko bishyuzwa menshi kurusha abakora ubucuruzi kandi babona inyungu nyinshi.

Anenga kandi ingingo ivuga ko umuntu ufite ikibanza kitubatse ategekwa kugisorera hiyongereyeho 100% by’umusoro kigomba kwishyura.

Avuga ko umuntu ashobora kubona ubushobozi bwo kugura ikibanza ariko ntahite abona ubwo kucyubaka.

Kumusoresha umurengera bikaba byaba bisa no kumuhanira ko adafite ubushobozi.

Kuri we iri tegeko rizatuma ubushobozi bwo gukodesha amazu burushaho kuba bukeya kuko abafite amazu akodeshwa bazahanika ibiciro kugira ngo babone ayo kwishyura imisoro.

Guhana abafite amikoro makeya

Umwarimu mu ishuri ry’amategeko rya Kaminuza y’U Rwanda waje nk’inshuti y’urukiko na we ni ko abibona.

Emmanuel Turatsinze avuga ko bitumvikana uko inzu yo guturamo yasoreshwa menshi kurusha asoreshwa ubucuruzi.

Umuryango urwanya akarengane na ruswa Transparenncy Rwanda na wo usanga iri tegeko risa n’iryaziye guhana abafite amikoro makeya.

Umukuru wawo Madame Ingabire Immaculee avuga ko nta muntu wakongera kugira ubushake bwo kubaka inzu yo guturamo kubera gutinya imisoro.

Leta ariko ibibona ukundi

Uruhande rwa Leta ariko rwo rusanga ibi bivugwa bidakwiye guhabwa agaciro.

Umunyamategeko Cyriaque Cyubahiro uyiburanira yavuze ko itegeko ryagiyeho mu rwego rwo guteza imbere ishoramari.

Yavuze ko inzu z’ubucuruzi n’inganda zisora menshi n’ubwo umusoro ubarirwa ku ijanisha ritoya kubera agaciro kanini kazo.

Yavuze ko Leta isoresha menshi ibibanza bitarimo ibikorwa kugira ngo ice intege abagura ibibanza badafite gahunda yo kubaka.

Havuzwe kandi n’ikibazo cy’imisoro irenze umwe yakwa ku nyubako imwe. Iinzu ya kabiri yo guturamo isabwa kwishyura imisoro 3 itandukanye.

Umusoro ubarwa ku gaciro k’inzu, umusoro ku mafranga y’ubukode ndetse n’umusoro w’ubutaka ya nzu yicayeho.

Uru ni urubanza rushobora kuba rutegerejwe na benshi dore ko ikibazo cy’imisoro y’ubutaka cyakunze kuzamura amarangamutima.

Sam Rugege n’itsinda ry’abacamanza bihaye kugeza mu mpera z’uku kwezi kugira ngo babe batangaje aho urukiko ruhagaze kuri iki kibazo.

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru