Yashyizweho kuri15 September, 2020 | 15:22

Inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zirimo n’umukuru wazo Rtd Major Mudathiru zongeye kwitaba urukiko[ REBA AMAFOTO]

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Kanombe, rwasubukuye urubanza rw’abantu 31 barimo Rtd Major Mudathiru, bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC (Rwanda National Congress) mu bikorwa byo guhungabanya umutekanno w’u Rwanda.

Uru bubanza rwaherukaga kuba mu mpera za Kamena uyu mwaka ubwoubwo hanatangajwe ko rwiyongereyemo abasirikare batanubabarizwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF)

Itdinda ryatangiye kuburana mbere ni irigizwe n’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib.

Baregwa kujya mu mutwe w’ingabo utemewe hagamijwe inyungu zo gushyigikira igitero k’ingabo zitemewe, icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose, kugirana umugambi na Leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Itsinda rya kabiri rikuriwe na Pte Muhire Dieudonné rigizwe n’abantu batandatu bose bashinjwa ibyaha birimo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu bugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara, kwemera ku bushake kwinjira mu mutwe w’ingabo zitemewe, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo.

Iburanisha ryakomeje bahabwa umwanya wo gusobanura ibyaha bashinjwa, bamwe bemera ko binjiye mu mutwe wa P5 batabizi bakabimenya ari uko bageze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mudathiru yavuze ko adashinja ariko akeneye ko buri muntu yirengera ibyaha bye. Yahakanye ibyavuzwe ko abantu benshi batinyaga gutoroka kuko hari uwavuze ko yamenye ko "umwe wabigerageje ba Mudathiru bamwishe," ndetse Nsanzimana Patrick we yavuze ko yagerageje gutoroka bakamufata, bakamukubita.

Mudathiru avuze ko ajya muri P5 yajyanywemo nk’uko n’abandi bashishikarijwe kujya muri uwo mutwe, ndetse n’uwo bajyanye yari umukuru muri uwo mutwe. Ngo hari n’abagezeyo bamubajije amafaranga kuko bari bijejwe ko bazahabwa $500 bagezeyo, ariko ababwira ko babibaza ababazanye.

Ati "Benshi warababazaga ngo icyabazanye murakizi? Benshi bavugaga Yes. Benshi twari tukizi, ku buryo njyewe ubwanjye, Patrick ibyo avuga, hari abatorotse, morongo… baratorotse, uwagiraga amahirwe make agafatwa, uyu wafashwe bakamwambura imyenda ntabyo nzi, kumuhana baramuhannye, ariko ibindi ntabyo nzi. Patrick yagerageje gutoroka, yabigerageje inshuro ebyiri, simushinja ariko gutoroka yaratorotse, birananirana."

Pte Muhire Dieudonne wafashwe akurikiranyweho kujya muri FLN no koshya abandi basirikare kuyijyamo, nawe yazamuye ukuboko, avuga ko ashaka kugaragaza inzitizi ishingiye ku mategeko ndemyagihugu - inzitizi zakirwa aho urubanza rwaba rugeze hose ku buryo rushobora kurangirira aho cyangwa rugahagarikwa igihe runaka.

Yagize ati "Kuva uru rubanza rugitangira kugeza uyu munsi, ubushinjacyaha nta dosiye bwigeze bumpa, nta n’iyo ndabonaho ngo nyisome."

Umushinjacyaha Capt Jacques Rugamba yavuze ko kuzana iyi nzitizi kandi ubushize yarisobanuye ku cyaha cya mbere nta shingiro bifite ahubwo bigamije gutinza urubanza, yibaza niba yaraburanye dosiye atayizi, kandi yari kumwe n’umwavoka we, nabwo akibaza niba batarigeze bayiganiraho.

Yavuze ko ukeneye dosiye abisaba ku bwanditsi bw’urukiko kuri gereza, ndetse ababuranyi baba bafite uburenganzira bwo kubonana n’abavoka, umunsi umwe mbere y’iburanisha.

Umucamanza Lt Col Bernard Hategekimana yanzuye ko iburanisha rikomeza, ndetse ko iyo nzitizi atari ndemyagihugu, kuko ishobora gutuma umuntu ataburana uyu munsi, agakomeza ejo.’ Yamuhaye umwanya muto wo kuba aganira n’umwavoka we.

Umutwe w’iterabwoba wa RNC bashinjwa gukorana na wo uyobowe na Kayumba Nyamwasa kuri ubu uba muri Afurika y’Epfo ariko akaba akorera muri bimwe mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereye agamije guhungabanya umutekano warwo.


MUHABURA.RW Amakuru nyayo


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru