Yashyizweho kuri8 July, 2019 | 13:39

Impaka zadutse mu rukiko ku cyegeranyo cy’uburwayi bwa Kabayiza ureganwa na Col. Byabagamba na Gen.Rusagara

Ubujurire rwahawe ibyavuye mu isuzuma ku burwayi bwa ’Francois Kabayiza, umuganga yavuze ko uko uyu arwaye bitamubuza imirimo idasaba imbaraga nyinshi, uruhande rwe rwavuze ko ibyavuzwe na muganga nta kuri kurimo.

Uyu munsi kuwa Mbere tariki ya 8 Nyakanga nibwo urukiko urukiko rwahawe icyo cyegeranyo.

Mu iburanisha riheruka, Kabayiza yazanywe mu rukiko atwawe mu maboko atabasha kwigenza, yavuze ko ubuzima bwe bumeze nabi kuko yangiwe kujya mu bitaro yandikiwe na muganga.

Mbere yo gukomeza ubujurire ku rubanza rw’aba basirikare, urukiko rwategetse ko Kabayiza asuzumwa urukiko rugahabwa raporo ya muganga ku burwayi bwe.

Uyu munsi, muganga Dr Ernest Ndahayo yaje mu rukiko yambaye imyenda ya gisirikare, kuko akora iyo myuga yombi, ngo atange raporo ku burwayi bwa Kabayiza.

Uyu muganga yavuze ko ubwe atasuzumye Kabayiza ariko yagendeye kuri raporo z’abandi baganga bamuvuye mbere.

Yavuze ko uregwa afite ikibazo cy’ingufu nkeya, uburwayi bwa Hepatite B ndetse n’umuvuduko uri hejuru w’amaraso.

Dr Ndahayo yabwiye urukiko ko uko Kabayiza ameze bidateye impungenge kandi bitamubuza gukora imirimo itamusaba ingufu nyinshi.

Inkuru bifitanye isano:

Ibura ry’inyandiko isobanura uburwayi bwa Kabayiza,itumye urukiko rutanzura ukurekurwa kwa Col Byabagamba na Gen.Rusagara

Ku ruhande rwa Me Milton Munyandatwa wunganira Kabayiza yavuze ko bitumvikana uko umuganga utarasuzumye umurwayi yakora icyegeranyo ku burwayi bwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kabayiza yanze gusuzumirwa mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe.

Kabayiza we yahise avuga ko banze ko ajya gusuzumwa uburwayi bwo gutitira ku bitaro by’i Ndera ahari umuganga wari usanzwe umukurikirana, bakamuhatira gusuzumirwa i Kanombe.

Ubwo impaka zabaye ndende mu rukiko,bituma n’uruhande rwa Rusagara na Col Byabagamba bazinjiramo dore ko Kabayiza ureganwa nabo.

Me Pierre Celestin Bukuru wunganira Rusagara ntiyizeye ubushobozi bw’umuganga wakoze icyegeranyo ku murwayi bitewe n’uko ngo atasuzumye kandi ibyo aribyo by’ingenzi urukiko rwari rwategetse.

Bityo ngo kuri we icyo cyegeranyo cyateshwa agaciro hagakorwa irindi suzuma kuri Kabayiza kandi urukiko rukagira uruhare rwo kagena ibitaro iryo suzuma ryakorerwamo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibivugwa n’abaregwa nta shingiro bifite bitahabwa agaciro n’ubucamanza.

Nyuma y’izi mpaka zabaye, urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro kuri iki cyegeranyo ku burwayi bwa Kabayiza nyuma y’iminsi ine.

Serg Francois Kabayiza yari umushoferi wa Gen Frank Rusagara, bombi ndetse na Col Tom Byabagamba baregwa ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, ibyaha bo bahakana.

Col Byabagamba wahoze ayobora abashinzwe umutekano wa Perezida Kagame na Gen Frank Rusagara wahoze ari perezida w’urukiko rwa gisirikare ubu wasezerewe mu ngabo bafunzwe kuva mu 2014.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru