Yashyizweho kuri7 October, 2019 | 17:02

Rusizi:Umuyobozi w’akagari ushinzwe imibereho myiza yatawe muri yombi akekwaho kurigisa mudasobwa z’akagari

Urwego rw’ubugenzacyaha ’RIB’ rwafunze umuyobozi ushinzwe iterambere n’ubukungu witwa Niringiyimana Martin wakoraga mu kagari ka Gasebeya akurikiranyweho kuba yararigishije mudasobwa z’akazi yahawe maze agata akazi agasiga adatanze ibikoresho yari yarahawe zo kujya akoresha akazi.

Niringiyimana yatawe muri yombi kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2019 ahagana saa mbiri z’ijoro ari gufata agacupa mu kabari k’uwitwa Fiacre gaherereye mu murenge wa Nyakabuye.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw avuga ko nyir’ubwite yibye bimwe muri ibyo bikoresho aribyo mudasobwa yakoreshaga mu kazi akavuga ko ntaho yayikura agahitamo kwiha ikiruhuko.

Hari andi makuru avuga ko Niringiyimana ashobora no kuba akurikiranyweho ibyo gutanga ibyiciro by’ubudehe mu buryo butemewe ndetse akabiha abaturage bataba mu kagari ashinzwe kuyobora nkuko hari bamwe babigaragaje.

Umukozi w’umurenge wa Nyakabuye ushinzwe iranga mimerere,Kazungu Nsabimana Alex,yabwiye Muhabura.rw ko icyo bareba kuri uyu mukozi ari uko mu minsi ishize yataye akazi akagenda atanditse ibaruwa isaba uruhushya nkuko bisanzwe.

Yagize ati:"Twe icyo twabazaga Martin ni akazi ibindi byo bifite inzego bireba Kandi ntidushobora kubyivangamo nk’umuyobozi bw’umurenge."

Ubuyobozi buvuga ko hari hashize hafi iminsi igera kuri 30 uyu muyobozi yarataye akazi.

Bityo ngo kuba nta ruhushya yahawe ngo niyo mpamvu bwanamwandikiye ibaruwa imusaba ubusobanuro ku mpamvu zuko atagaragara ku kazi Kandi nta kiruhuko yahawe.

Ubu ucyekwaho icyaha acumbikiwe kuri Station ya RIB mu murenge wa Nyakabuye mu gihe hagikomeje iperereza.

Twashatse kumenya icyo urwego rw’ubugenzacyaha rubivugaho maze ku murongo wa terefoni igendanwa duhamagara umuvugizi w’uru rwego Mbabazi Modeste ntibyadukundira.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


5 Comments

Ngabo - October 2019

Igitekerezo
Birababaje tu

eric - October 2019

muduhe interview ye,atange ubusobanuro wasanga arengana

eric - October 2019

muduhe interview ye,atange ubusobanuro wasanga arengana

Kwizera Alphonse - October 2019

uwo Niyibozi ntago yakoraga akazi nez kimwe nuyobora nyabuntare nawe niyisubireho

Hategekimana theodore - October 2019

Ntibyoroshye atange ibikoresho by’abandi

Izindi nkuru