Yashyizweho kuri20 April, 2020 | 12:05

Imanza mu Rwanda zatangiye gusomerwa kwi koranabuhanga

Hashize igihe kirenga ibyumweru bibiri Urwego rw’Ubucamanza rutangiye iburanisha hifashishijwe iyakure, muri ibi bihe Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya CODIV-19 giterwa na Koronavirusi.

Ubwo Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangizaga iburanisha hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bw’iyakure (video conference), ku ikubitiro haburanisjijwe imanza esheshatu (6) zo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru.

Mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutabera, nyuma yo gukoresha ikoranabuhanga mu iburanisha, kuri uyu wa Mbere (20/4/2020) inkiko ziratangira gukoresha uburyo bwa skype mu isomwa ry’imanza zaburanishijwe mbere y’igihe Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuguma mu rugo.

Umuvugizi w’Inkiko. MUTABAZI Harrison, yasobanuye ko abasomerwa bwa mbere ari abafungiwe muri Gereza ya Mageragere, ahashyizwe ikoranabuhanga rifasha abafunzwe gukurikirana imyanzuro y’urukiko.

Yagize ati : “Haratangira gusomerwa ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hasomerwa abafungiye muri Gereza ya Mageragere na ho haza kuba hari iryo koranabuhanga rya Skype.

Yavuze ko n’ubundi abasoerwa guhera saa tanu (11:00AM) za mugitondo baza gukurikira imyanzuro nk’abibereye mu rukiko kuko muri gereza ya Mageragere hasnyizwe ibikoresho by’ikoranabuhanga na internet ihagije.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru