Yashyizweho kuri30 December, 2019 | 21:01

Ibyaranze urwego rw’ubutabera muri 2019

Taliki 4 Ukuboza 2019 ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya b’Urukiko rw’Ikirenga.

Muribo harimo Dr NTEZIRYAYO Faustin, wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, aho yarasimbuye Prof Sam Rugege wari umaze imyaka 8 kuri uyu mwanya.

Mu kiganiro cy’ ihariye na mugenzi wacu Jean Piere Kagabo , Dr Nteziryayo yavuze ko urwego rw’ ubutabera ari imwe mu nkingi 3 z’ ubutegetsi zigomba kubakirwaho icyizere cy’ ejo haza h’ igihugu.

Dr Ntezilyayo Faustin yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda, aho muri yo yabaye Minisitiri w’Ubutabera hagati ya 96-99.

Tariki ya 28 Ugushyingo 2019 mu nama y’abaministiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yagize Havugiyaremye Aimable Umushinjacyaha Mukuru asimbuye Mutangana Jean Bosco wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya.

Havugiyaremye Aimable wari usanzwe ari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura amategeko( Rwanda Law Reform Commission) akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga u by’amategeko yo muri kaminuza ya Leiden University mu Buholandi, imwe mu mirimo yagize mbere yaho hari kuba Umuyobozi Mukuru w’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, Institute of Legal Practice and Development (ILPD).

Imanza z’abahungabanyije umutekano

Muri Gicurasi 2019 nibwoLeta y’u Rwanda binyuze muri ministeri y’ ububanyi n’ amahanga yatangaje ko yataye muri yombi Callixte NSABIMANA wiyita Maj. SANKARA wari umaze igihe yigamba ibitero byahungabanyije umutekano w’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba.

Nyuma y’ iminsi micye Ubushinjacyaha bwasomeye Nsabimana Callixte ibyaha 16 ashinjwa, birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe iterabwoba ku nyungu za politiki, icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi, gufata bugwate n’ibindi.

Nsabimana Callixte kandi ashinjwa gushinga no kuyobora ishyaka FLN mu mwaka wa 2017, ryagiye rigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe n’ahantu hatandukanye mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Tariki 2 Ukwakira 2019, nibwo hatangijwe urubanza rw’ abantu 25 bo mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa batangiye kuburana mu Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo, ibijyanye n’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, barimo Rtd. Maj Habib Mudasiru uherutse kuraswa akaguru mu mirwano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko (ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 200. Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano)

Ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubugegetsi buriho (Ingingo ya 202)

Kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara (Ingingo ya 193)
Kurema umutwe w’abagizi ba nabi (Ingingo ya 224)

Neretse yakatiwe imyaka 25

Taliki 20 Ukubu 2019 ... urikiko rukiko rwa rubanda rw’ i Buruseri mu Bubiligi cg ( La cour d’ Assises de Bruxelles) nibwo perezida w’ uru rukiko Sophie Leclerq yasomye umwanzuro w’urubanza rw’ umunyarwanda Fabien Neretse w’ imyaka 71 ku ruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Neretse akatiwe imyaka 25 y’ igifungo, mu gihe ubushinjacyaha bwari bwasabye igifungo cy’imyaka 30, mu rubanza rwamaze ibyumweru 6 rugaragaramo abatangabuhamya 120 harimo 59 bari basabwe na Fabien Neretse, ubaye umunyarwanda wa mbere ukatiwe n’ inkiko z’ ububirigi kubnera icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Abanyamategeko bareze ingingo zinyuranye n’itegeko nshinga

Nyuma y’uwasabye ko gusebanya byakurwa mu mategeko ahana, undi mu nyamategeko aherutse gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma zimwe mu ngingo zireba n’umusoro ku mutungo utimukanwa; ingingo uyu munyamategegeko avuga ko zihabanye n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.

Bamwe mubanyamategeko bagaraaza ko iki ari kimwe mubimenyetso bigaragaza ubukure mu mategeko ndetse no kugenzurana kw’inzego.

Umunyamategeko Murangwa Edouard kimwe n’ indi miryango itari iya leta yarishyigikiye ikirego cye, nuko inzu zo guturamo zitakagombye gusoreshwa igiciro kiri hejuru y’ inzu cg inyubako z’ ubucuruzi......

Imbabazi za Perezida wa Repubulia

Muri Mata uyu mwaka wa 2019 ,kwabaye ukwezi kw’ impuhwe ku bagore n’ abakobwa mu magereza yo hirya no hino mu gihugu, nkuko byagaragye mu myanzuro y’ inama y’ abaministiri yari iyobowe na perezida wa repubulika Paul Kagame yahaye imbabazi abagore n’abakobwa 367 bari bafungiye icyaha cyo gukuramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 123 rivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.

Muri Nzeri 2018 nabwo abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, bahawe imbabazi za Perezida wa Repubulika abandi bafungurwa by’agateganyo.

Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru