Yashyizweho kuri28 October, 2018 | 16:36

Iburengerazuba:Umuyobozi wa Green Party of Rwanda yatawe muri yombi

Abo mu muryango wa Habumugisha Vincent, umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) mu Ntara y’Iburengerazuba baratangaza ko yatawe muri yombi n’abari bambaye imyenda ya gisirikare.

Uku gutabwa muri yombi ku uyu muyobozi kwabereye mu ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyamasheke ahitwa Kanjongo ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ukwakira 2018, ahagana mu ma saa moya n’igice z’ijoro.

Perezida w’iri shyaka mu gihugu, Dr Habineza Frank, kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2018, yemere umunyamakuru iby’iyi nkuru avuga ko nawe yayabwiwe n’abo mu muryango we.

Yagize ati “Madamu wa Habumugisha Vincent, antelefonnye no naha [ahagana saa yine z’igitondo] ngo baramujyanye mu modoka y’umweru, bamukuye mu rugo, ngo abasikare bari bambaye uniforumi, batatu bafite imbunda undi afite inkoni”.

Akomeza avuga ko amakuru afite y’icyo yaba yazize ari uko ngo yaba akurikiranweho gukwirakwiza ibihuha.

Ati “Mvuganye na Pascal, umuyobozi wa Green Party mu Karere ka Nyamasheke , ambwiye ko kuri polisi bamubwiye ko Vincent akurikiranweho gukwirakwiza ibibuha”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, avuga ko yatawe muri yombi, ariko ko ibirenze kuri ibi byatangazwa n’ urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumufite magingo aya.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru