Yashyizweho kuri28 June, 2019 | 14:49

Ibura ry’inyandiko isobanura uburwayi bwa Kabayiza,itumye urukiko rutanzura ukurekurwa kwa Col Byabagamba na Gen.Rusagara

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena nibwo urukiko rw’ubujurire rwari gutangaza umwanzuro ku kurekurwa by’agateganyo byasabwe na Col Tom Byabagamba,Gen Frank Rusagara n’uwari umushoferi we Francois Kabayiza,ariko byarangiye umwanzuro udatangajwe.

Nyuma y’amasaha atatu ku isaha yari iteganyijwe,Umucamanza yatangiye asubiramo uko urubanza rwabanje rwaburanishijwe.

Abaregwa, ubu bari kujurira, bari babwiye uru rukiko ko bafunze mu buryo bubi kandi budakurikije amategeko, bagasaba kurekurwa by’agateganyo ngo baburane badafunze.

Mu rubanza rw’uyu munsi,umucamnaza yibanze kuri Kabayiza wagaragaje ko arwaye asaba ko abanza akavuzwa. Urukiko rwavuze ko rutagitanje umwanzuro ku busabe bw’abaregwa kuko rwasabye inyandiko isobanura uburwayi bwa Francois Kabayiza.

Ubwo abandi bajuriye bahise bagaragaza ko Urukiko ntacyo ruvuze ku byari biteganyijwe byo kubasomera.

Col Tom Byabagamba yahise abaza Umucamanza Impamvu avuze kuri Kabayiza gusa, aho kuvuga ku busabe bwabo bwo kurekurwa by’agateganyo.

Umucamanza yamusubije ko Rtd. Sgt. Kabayiza na bo bari mu rubanza rumwe baburana badatandukanye.

Yavuze ko nubwo uyu munsi hari hateganyijwe isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo no kuvuga ibyo Urukiko rwabonye mu iperereza rwagiyemo aho bafungiye, ngo Urukiko ntacyo rwabivugaho kuko urubanza rugikomeza.

Mu iburana riheruka Rtd. Sgt Kabayiza yagaragaye mu Rukiko atabasha kugenda, kuko yari arandaswe n’abasirikare. Mu isomwa rya none ntiyagaragaye mu rukiko.

Uyu munsi urukiko rwavuze ko tariki 05 z’ukwezi gutaha kwa karindwi ruzashyikirizwa inyandiko y’abaganga (rapport médical) ku burwayi bwe, rukayiburanishaho tariki 08 z’uko kwezi.

Nyuma ngo nibwo hazatangazwa umwanzuro ku byavuzwe n’abaregwa by’uburyo bafunze no ku busabe bwabo bwo kurekurwa by’agateganyo.

Col Tom Byabagamba yahoze akuriye abarinda umukuru w’igihugu, Frank Rusagara uri mu kiruhuko cy’izabukuru we yahoze akuriye urukiko rwa gisirikare.

Aba kandi bahamijwe ibyaha byo ’guteza imvururu muri rubanda, kwamamaza nkana ibihuha bangisha abaturage ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu’ - ibyaha abaregwa bahakanaga bakajurira.

Mu mwaka wa 2016, Col Tom Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21,Gen.Rusagara akatirwa imyaka 20 naho Kabayiza, akatirwa gufungwa imyaka itanu.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru