Yashyizweho kuri3 April, 2019 | 11:37

IBUKA ifitiye ikizere umucamanza Carmel Agius kurusha uwo yasimbuye Maron waranzwe no kutumva ijwi ry’abarokotse

Umucamanza Carmel Agius yavuze ko hari ibintu bitatu agiye kuzibandaho bizatuma imikoranire hagati y’urwego ayoboye na IBUKA n’indi miryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi igenda neza ku rusha uwo yasimbuye Theodor Meron utajyaga aha umwanya ibitekerezo by’Abarokotse.

Umucamanza Carmel Agius wasimbuye Theodor Meron ku buyobozi bw’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT,yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2019,Aho yavuze ko mu mikorere ye azafata icyaha cya Jenoside nk’umwihariko ndetse akazaha umwanya ijwi ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ibi ni ibintu byananiye uwo yasimbuye Theodore Maron aho uyu mugabo yafataga imyanzuro itishimirwaga na gato na Leta y’u Rwanda by’umwihariko IBUKA n’indi miryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, aho bagiye batanga ubuhamya ku bakoze Jenoside ariko Meron wayoboraga uru rwego ntabihe agaciro.

Ku buryo uyu mugabo hari urutonde rw’abantu yarekuye mu buryo butanyuze Guverinoma y’u Rwanda n’Imiryango irengera inyungu z’abarokotse jenoside.

Uru rutonde rurerure ruriho Col. Simba Aloys warekuwe mu gihe yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) imyaka 25 mu gihe uru rukiko rwari rwamuhamije ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’Interahamwe zishe Abatutsi mu zahoze ari Perefegitura ya Butare na Gikongoro n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Maron kandi yarekuye Nahimana Ferdinand washinze Radio RTLM aho uyu yari yarakatiwe igifungo cya burundu ariko arakigabanya kigera ku myaka 30 binarangira afunguwe.

Mu bandi yarekuye barimo Ntawukuriryaho Dominique,Col Nteziryayo Alphonse, Ngeze Hassan, Capt. Innocent Sagahutu, Padiri Rukundo Emmanuel,Dr Ntakirutimana Gerard,Paul Bisengimana, , Rugambarara Juvenal , Bagaragaza Michael,Serushagu Omar,Col. Muvunyi Tharcise n’abandi batandukanye.

Ahereye kuri ibi yagaragarijwe na IBUKA n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside,Carmel yabijeje ko agiye kuzibanda ku bintu bitatu by’ingenzi ari nayo mpamvu IBUKA ivuga ko bigaragaza ko hari itandukaniro n’uwamubanjirije ariwe Maron.

Asobanura ibyo Carmel yavuze,Visi Perezida wa kabiri w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA], Mutanguha Freddy yongeyeho ko bafitiye ikizere uyu mucamanza bitewe n’ibyo yiyemeje bitanga ikizere cy’imikoranire myiza.

Yagize ati ”Yavuze ibintu bitatu twumva aramutse abashingiyeho kugira ngo abarekurwa igihe kitageze bashobore kurekurwa binyuze mu buryo,icyambere yavuze ko icyaha cya Jenoside azagifata nk’umwihariko n’uburemere bwacyo.Numva ko kuba yagifata nk’icyaha cy’umwihariko kitagomba guhabwa uburemere nk’ubw’icyaha gisanzwe icyo ni ikintu azitaho kizamufasha mu byemezo izajya afata.

Icya kabiri yavuze ni uko azumva ijwi ry’abarokotse.Ni mu gihe tuzajya twumva hari abo agiye kurekura tukabatangaho amakuru,aho tuzatanga ikifuzo akacyakira akagisuzuma ndetse akanagihe uburemere bwacyo gikwiye.Ibyo yabitubwiye numva ibyo byashobora kuduha ikizere.

"Icya gatatu yavuze ko mu gihe umuntu azaba yarekuwe hari ibyo agomba gukurikiza.Natwe twanabisabye aho twavuze ko mu gihe umuntu yarekuwe hari ibikorwa bitandukanye aba atemerewe cyane cyane bijyanye n’icyaha yakoze nko kutajya muri politike,kujya kwifatanya n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside”.

Yakomeje agira ati”Ubwo ibyo byose bizaba bigiye kugenderwaho kuri iryo rekurwa nabyo bigenda bitanga ikizere cy’uko nyuma yaho abarekuwe batazaza ngo bashinyagurira abarokotse cyangwa batazajya mu bikorwa byo guhakana ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

IBUKA n’indi miryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside,bavuga ko hari ikibazo cy’abantu bakidegembya mu bihugu by’amahanga babayeho nk’aho batigeze bakora ibyaha bityo basabye umucanza kuzafata abataraburana nabo bakazaburana aho gushyira imbaraga mu manza zarangije kuburanishwa.

JPEG - 71.4 kb
Mutanguha Freddy yavuze ko bafitiye ikizere uyu mucamanza bitewe n’ibyo yiyemeje kuzakora birimo n’imikoranire myiza na IBUKA


Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru