Yashyizweho kuri23 February, 2019 | 10:37

Huye : Umuyobozi yaguwe gitumo ashaka gusambanyiriza umukobwa mu biro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatobotobo afunzwe akurikiranweho icyaha cya Ruswa ishingiye ku gitsina.Uyu akekwaho icyaha cyo gusaba ruswa ishingiye ku gitsina umukobwa wo mu Kagari ayoboye nyuma y’uko amusabye ibyangombwa akamusiragiza kugeza igihe amusabye kumusanga mu biro bye nijoro.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko uwo muyobozi afunzwe kuko ari gukorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cya ruswa ishingiye ku gitsina.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeje ko uwo muyobozi yaguwe gitumo ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019 ashaka gusambanyiriza umukobwa mu biro by’Akagari.

Mbabazi avuga ko uwo mukobwa akimara kubona ko akomeje gusiragizwa kandi uwo muyobozi ari kumusaba kujya mu biro bye nijoro amubwira n’amagambo yerekeza ku kumutereta, yagize amakenga yitabaza RIB.

Mbabazi Modeste yagize ati “Yakomeje kumusiragiza noneho atangira no kumutereta mu buryo butandukanye aramubwira ngo amusange mu biro saa moya z’umugoroba. Ubwo umukobwa yahise abimenyekanisha turamubwira ngo agende arebe ibyo ashaka.”

“Yagezeyo atangira imihango yo kumusambanya ariko ntabwo yabigezeho kuko yabiteshejwe n’abagenzacyaha bahise bahagera.

Kuri ubu uwo muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye.

Iperereza nirirangira bizamenyekana niba uyu muyobozi azashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo aregerwe urukiko ku cyaha akekwaho. Uwo mukobwa yujuje imyaka y’ubukure naho ibyangombwa yashakaga ni ibimufasha kujya hanze y’igihugu.

MUHABURA


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru