Yashyizweho kuri21 November, 2018 | 23:21

Huye: Umusore yafatanwe amafaranga y’amiganano

Polisi ikomeje kugira inama abacuruzi n’abandi bakoresha amafaranga kujya bashishoza mu gihe bavunja cyangwa bakiriye amafaranga kuko bizabarinda kwakira amafaranga atujuje ubuziranenge.

Ibi Polisi ibitangaje nyuma yaho kuri uyu wa 20 Ugushyingo, ifatanye umusore witwa Musana Pascal w’imyaka 19 y’amavuko amafaranga ibihumbi ijana (100 000 frw) y’amiganano, mu kagari ka Rango mu mugrenge wa Mukura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko Musana uvuka muri uyu murenge wa Mukura yafatanywe ayo mafaranga agiye kugura umwenda.

Yagize ati” Uyu musore yagiye mu isoko rya Rango kugura imyenda agereka ipantaro bamuca ibihumbi bitanu (5000frw) nuko ayakura mu mufuka ngo yishyure, ayahaye nyiri umwenda ayafashe yumva arororohereye nuko agira amakenga ayasuzumye neza asanga n’amiganano”.

CIP Karerekezi yakomeje avuga ko uyu mucuruzi yahise atabaza bagenzi be baraza bafata wa musore bamusatse basanga afite andi ibihumbi 95,000frw bahita bahamagara Polisi arafatwa .

Kuri ubu Musana Pascal ukekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.

CIP Karekezi yashimiye aba baturage bihutiye gutanga amakuru kuri Polisi bakimara gutahura ko Musana afite amafaranga y’amiganano ndetse asaba n’abandi kumera nka bo bakajya bihutira gutanga amakuru kuko bizafasha gukumira ibyaha.

Yagize ati:” Amafaranga nk’aya agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kubera ko atesha agaciro ifaranga rya cyo, kandi akanateza igihombo abayahawe."

Yakomeje agira inama abacuruzi ko abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye ajyenda kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye umuntu ufite amiganano.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7)

Niyomugabo Albert


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru