Yashyizweho kuri10 November, 2019 | 19:26

Huye:Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwiba amafaranga asaga miliyoni n’igice mu bitaro bya CHUB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe umugabo wo mu Karere ka Huye ukekwaho kwiba amafaranga angana na 1.700.000 Frw mu bubiko bw’ibitaro bya CHUB biherereye muri ako karere.

Uyu mugabo witwa Ntawuhiganayo Narcisse yafashwe ubwo yageragezaga gusohoka mu gihugu, nk’uko itangazo RIB yacishije ku rukuta rwa twitter ribivuga.

Ibinyujije kuri Twitter, RIB yagize ati" Yafashe Ntawuhiganayo Narcisse ukekwaho kwiba amafaranga mu bubiko bw’ibitaro bya CHUB ‐ Huye. Uyu yafashwe ubwo yageragezaga gusohoka mu gihugu, akaba yafatanywe angana na 1.700.000 Frw".

RIB yashimiye abantu bose batanze amakuru yatumye ukekwa afatwa.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda,ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije.

Ibi bihano byikuba kabiri kandi iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro, uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta cyangwa iyo kwiba byakozwe nijoro.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru