Yashyizweho kuri15 November, 2019 | 19:22

Hari abatekereza ko u Rwanda rwagombye kurega Loni ikagira amafaranga itanga yo kwishyura abarokotse Jenoside

Hari abatekereza ndetse bakavuga ko u Rwanda rwagombye kurega Loni ikagira amafaranga itanga yo kwishyura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara nta bwo bishoboka nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascène, agendeye ku miterere y’amategeko.

Ibi Dr. Bizimana yabivuze ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo kubagezaho raporo y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka wa 2018/2019 n’ibiteganyijwe mu wa 2019/2020, aho umwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko yatangaga igitekerezo cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi Umuryango w’Abibumbye urebera, ndetse raporo zikagaragaza ko imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bimwe byayigizemo uruhare ku buryo bishobora no kugira icyo bishyira mu kigega cyakunganira mu gutanga indishyi z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abayangije bananiwe kwishyura kandi bahari.

Yagize ati “Namwe muzi Poritiki y’igihugu cyacu aho igana, igenda itera imbere. Simpamya ko ubu turi mu murongo wo gushyiraho ikigega k’indishyi ahubwo umurongo uhari ni uko abangirije abandi imitungo bayishyura. Hakorwe ibishoboka byose yishyurwe.”

Yakomeje avuga ko ibyo gushyiraho ikigega adahamya ko byakunda ahereye ku miterere y’amategeko uko ateye kuko kuvuga ko ingabo za Loni zaje mu Rwanda Jenoside igakorwa zirebera byatuma imiryango mpuzamahanga ishyira amafaranga muri icyo kigega bidashoboka.

Dr. Bizimana akomeza agira ati “Izo ngabo zaje zifite amategeko zigenderaho, kandi amasezerano yari hagati y’Umuryango w’Abibumbye yateganyaga ko ikibazo kizagaragara gishingiye ku mikorere yazo gishyikirizwa Loni mu mezi atatu zivuye mu Rwanda.

Murumva rero igihe cyararenze, kujya gusaba iyo ndishyi haba ku muntu ku giti ke cyangwa n’undi muryango wigenga. Numva umurongo twakomeza ari uwo gukomeza kubanisha Abanyarwanda neza no gusaba abangije babe ari bo bishyura iby’abandi bangije.”

Ikibazo k’indishyi z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyavuzwe muri bimwe mu bibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite binabangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubutabera muri rusange.

Mu bibazo bijyanye no kurangiza imanza z’imitungo zaciwe n’Inkiko Gacaca, imibare ihari ni imanza 52.226 zigomba kurangizwa. CNLG igaragaza ko izi manza cyane cyane izidafite ibibazo, Inzego z’ibanze zahawe itariki ntarengwa ya 21 Ugushyingo 2019 yo kuba zarangijwe zose.

Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru