Yashyizweho kuri4 December, 2018 | 06:59

Gicumbi: Umugabo yafatanwe litiro 60 za kanyanga

Mu mpera z’icyumweru gishize ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba yafashe umugabo witwa Hakuzimana w’imyaka 32 y’amavuko atwaye Litiro 60 za kanyanga.

Hakuzimana wafashwe atwaye kanyanga bivugwa ko yayikuye mu murenge wa Kivuye mu karere ka Burera ayijyanye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi.

Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana avuga ko Hakuzimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko hari umuntu utwaye ibintu batazi uturutse mu murenge wa Kivuye natwe twihutiye kubigenzura dusanga yari atwaye igifuka kirimo Litiro 60 za Kanyanga.”

CIP Rugigana akomeza agaragaza ko imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage ikomeje gutanga umusaruro mu gukumira ibyaha by’umwihariko mu gutanga amakuru ku bacuruza n’abatunda ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Umunsi ku munsi abaturage barushaho kumva ububi bw’ibiyobyabwenge binyuze mu biganiro bahuriramo na Polisi haba mu nama zitandukanye ndetse no mu Nteko z’abaturage, turishimira ko gukumira ibyaha bakomeje kubigira ibyabo binyuze mu gutanga amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano.’’

CIP Rugigana akomeza agaragaza ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha bityo hakwiye kongerwa imbaraga n’ubufatanye mu kubirwanya.

Yagize ati “Hari ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, urugomo ndetse n’ikibazo cy’abana usanga barataye ishuri bagakoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge, ibi byose bifite ingaruka ku mutekano no ku mibereho myiza y’abaturage kubirwanya bikaba bikwiye kuba inshingano ya buri wese.”

Kugeza ubu Hakuzimana n’ibyo yafatanwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru