Yashyizweho kuri18 October, 2018 | 09:15

Gicumbi:Abaturage barinubira gutunguzwa inama za hato na hato batategujwe

Bamwe mu batuye imirenge igize akarere ka Gicumbi barinubira uburyo abayobozi b’inzego z’ibanze babatunguza inama za meya cyangwa undi mu yobozi uje kubasura bigatuma bica gahunda zabo baba batangiye.

Ni igikorwa abaturage bemeza ko gifite umumaro kuko gituma bamenya ubuzima bw’igihugu. Icyakora ngo uburyo gishyirwa mu bikorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze cyane ab’utugari, imidugudu n’urwego rw’umutekano rubegereye bituma bagifata nk’umutwaro n’umwanya wo guhungabana.

Baganira n’umunyamakuru wa Muhabura.rw bagaragaje igihombo kinini baterwa n’izi nama zibatunguye birimo kwica gahunda zabo ndetse no kurangiza akazi amasaha atageze bityo ntibahembwe.

Umwe yagize ati“Birabangamye kuko niba wapanze ibintu uribukore uwo munsi, ukumva bahise bavuga ngo nimujye munama ugezemo hagati udasoje akazi kawe urumva ko ari kibazo kiba gikomeye cyane.”

Undi yoneraho ati“Abenshi bakishe (akazi).Nk’ubu ngubu ndatashye bosi(umukoresha) aratubwiye ngo dutahe kandi ntabwo twari tubizi rwose.”

Abandi bavuga ko iyo bagiye ku kiraka bagira ikibazo cy’uko baba batakirangije ngo bahembwe kuko abakoresha babo batabahemba iyo amasaha yo kurangiza akazi ataragera.

Usibye uruhande rw’abaturage basanzwe binubira imyitwarire nk’iyi, n’abanyeshuri baturiye ahagiye kubera igikorwa cy’inama nabo ntiboroherwa nagato.

Hari uwagize ati“Tuba turikwiga maze amasomo tukayahagarika maze tukagenda mu nama.Baba bari kuganiriza abaturage.Nyine turayareka tukaza kuyakomeza birangiye.”

Nteziryayo Anastase umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ari ikibazo gishingiye kwitangwa ry’amakuru impitagihe . kubwe hari uburyo asanga byakorwamo.

Yagize ati“Ntekereza ko ari ibintu byakosoka abaturage babimenyeshejwe kare.Ntabwo ari abaturage babi bashobora guhita bitabira ariko mu gihe babibwiwe bakererewe bishobora guhita bizamo ikibazo”.

Asoza agira ati"Tuzabikosora tuganira n’abayobozi tukababwira ko bazajya batumira abaturage ku gihe kugira ngo nabo babashe kubona umwanya wo kwitegura iyo nama ndetse babamenyesheje nagahunda iriho bagiye kuganiraho.”

Ni uburenganzira bw’umuturage kumenyeshwa no gusobanurirwa icyerekezo cy’igihugu,arinaho amenyera uruhare rwe.kurundi ruhande ariko iyo bikozwe bibangamiye ibindi bikorwa bimuteza imbere kubwuburangare bw’abayobozi badatangira kugihe amakuru afitanye isano ni nama cg izindi gahunda bakenewe mo,bihungabanya gahunda zabo bwite baba bateguye bikadindiza iterambere ryabo. Basaba ko byanozwa,bitaba ibyo ngo ibyo babwirwa bizagera igihe ntibibagirire umumaro cyane ko babikurikira imitima itari hamwe bitekerereza ubuzima n’ibyo bateshejwe gukora bibabyarira inyungu.

Honore Ishimwe/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru