Yashyizweho kuri6 February, 2019 | 19:45

Gasabo:Urukiko rwasabwe gutesha agaciro urubanza rw’abatuye ’Bannyahe’

Mu rubanza abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera baregamo Akarere ka Gasabo kubera gushaka kubimura badahawe “ingurane ikwiye kandi yumvikanweho” n’impande zombi,rwasubukuwe maze Akarere ka Gasabo gasaba urukiko kutakira ikirego ngo kiburanishwe mu mizi.

Urubanza hagati y’abaturage batuye ahazwi nko muri ’Bannyahe’ na karere ka Gasabo rwasubukuwe kuri uyu wa 6 Gashyantare 2019 ,nyuma y’inama nyinshi zageragezaga guhuza impande zombi ariko bikananirana, bituma abaturage bishyira hamwe bagana inkiko.

Ku wa 7 Ugushyingo 2018, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha iki kirego gifite numero PST RAD 00025/2018/TGI/GSBO mu nama ntegurarubanza rwanzura ko urubanza ruzakomeza mu mizi ku wa 6 Gashyantare 2019.

Kuri uy munsi rero ubwo urubanza rwatangiraga mu mizi, umunyamategeko w’Akarere ka Gasabo, Me Justin Niyo Rushikama yasabye urukiko kutakira iki kirego avuga ko gifite inzitizi zituma rudakwiye kuburanishwa mu mizi.

Me Rushikama mu nzitizi yatanze, harimo iy’uko mu kirego hariho ko abarega ari bane barimoJean de Dieu Shikama, Etienne Murara, Antoinette Mushimiyimana na Innocent Rwaretse,ariko mu by’ukuri urubanza rukitirirwa imidugudu itatu yose.

Ikindi ngo ubusanzwe mu manza z’ubuyobozi urega aba agomba kubanza gutakambira inzego z’ubuyobozi kuva hasi kugera hejuru byananirana akabona gutanga ikirego.

Me Rushikama yagize ati “Iyo usomye ikirego batanze usanga nta gutakamba kwabayeho bityo bikaba byagombye gushingirwaho urubanza ntirukomeze mu mizi.”

Yavuze kandi ko mu kirego bigaragara ko abaturage ba Bannyahe bahagarariwe n’abandi baturage, nyamara hakaba nta myirondoro y’abahagarariwe igaragazwa.

Asobsnura ko ubusanzwe urega cyangwa uregwa ahagararirwa n’umunyamategeko cyangwa undi muntu bafitanye amasano ya bugufi, nyamara ngo mu kirego cya Bannyahe bikaba bidasobanutse.

Yifashishije ibikubiye ku ngingo ya 7 yo mu gitabo cy’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi n’iz’ubuyobozi, umunyamategeko Me Rushikama wunganira Akarere ka Gasabo yabwiye urukiko ko abaturage ba Bannyahe batagombaga gutanga ikirego kimwe kuko inyungu baburanira atari zimwe nk’uko bo babivuga.

Me Rushikama ati “Ntabwo aba baturage bose bimurwa ku cyangombwa kimwe cy’ubutaka, buri wese afite umutungo kandi azanahabwa ingurane ye, bityo rero ushaka kurega yagombye gutanga igarama agatanga icye kirego.”

Gusa ku rundi ruhande,abanyamategeko babiri bahagarariye abaturage ba Bannyahe bahuje ikirego bose hamwe uko ari 700, barimo Me Innocent Ndihokubwayo na Me Boniface Nizeyimana babwiye urukiko ko nta nzitizi basanga mu kirego cyabo nk’uko Me Rushikama abivuga.

Naho ku birebana n’igarama ry’urubanza, Me Ndihokubwayo yasobanuriye urukiko ko mu nama ntegurarubanza, imbere y’ubwanditsi bw’urukiko, banzuye ko ikirego gikurwa mu izina ry’abaturage bahagarariye abandi, bose bagahagararirwa n’aba banyamategeko babiri.

Kuri iyi ngingo kandi mugenzi we Me Nizeyimana, yagize ati “Ntabwo twari gutanga amagarama menshi kandi uwo turega ari umwe n’icyo turegera ari kimwe."

Yunganira mugenzi we,Me Ndihokubwayo yabishimangye abwira urukiko ko iyo buri muturage yitangira ikirego dosiye zabo zitari kujya muri sisiteme y’urwego rw’ubutabera kubera ubwinshi bwazo, kandi ko izo manza zaribuzatware igihe kirerekire mu kuburanishwa nabwo ntizirangire.

Ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahise rwanzurako ku wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019 aribwo ruzasoma umwanzuro kuri izo nzitizi, hakemezwa niba ikirego gikomeza kuburanishwa mu mizi cyangwa kigateshwa agaciro nk’uko byasabwe n’akarere ka Gasabo binyuze ku mwunganizi wako Me Rushikama.

Ese bigeze aha byarahereye he?

Kwimurwa muri aka gace kazwi nka ‘Bannyahe’’ byateje impaka bigera no mu nkiko
Icyemezo cyo kwimura abaturage ba Bannyahe cyafashwe mu mpera za 2017 nyuma y’uko Kompanyi yitwa “Savannah Creek Development Company”, ikuriwe n’umushoramari Denis Karera ndetse n’Abanyafinlande, yumvikanye n’Akarere ka Gasabo kubaka amazu ajyanye n’icyerekezo cy’umujyi muri ako gace gafatwa nk’akajagari.

Mu masezerano bagiranye, harimo ko iyi kompanyi yubakira abaturage inzu zijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali ahitwa mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro naho agace ka Bannyahe kose kagahabwa iyi kompanyi ikahashyira imiturirwa ijyanye na Nyarutarama nka kamwe mu duce duteye imbere muri Kigali.

Mu gihe uyu mushinga wanatangiye ugomba gutwara abarirwa mu muri miliyoni 560 z’Amadolari y’Amerika (546$), abaturage bawuteye utwatsi basaba akarere ko bahabwa ingurane ikwiye kandi bakayihabwa mu mafaranga aho guhabwa inzu.

Abaturage ba Bannyahe ntibemera kwimurwa badahawe ingurane ikwiye kandi yumvikanweho n’impande zombi

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru