Yashyizweho kuri1 November, 2019 | 12:02

Gasabo:Urubanza rw’umugore wishe umugabo we afatanyije na basaza be rwasubitswe,abantu bari benshi[REBA AMAFOTO]

Mukamazimpaka Shanitah na basaza be aribo Janvier Kamayirese na Francois Habimana bagejejwe imbere y’inteko y’abaturage ngo baburane ku bufatanyacyaha mu kwica umugabo wa Shanitah akaba muramu wa Kamayirese na Habimana urubanza gusa rwaje gusubikwa.

Ahagana saa yine n’iminota 28 nibwo urwo rubanza rwaberaga mu mudugudu wa Kaburahe III, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya,rwatangiraga.

Mukamazimpaka Shanitah na basaza be kuri uyu wa Gatanu ubwo bitabaga urukiko rwababuranishirije mu nteko y’abaturage

Baregwa icyaha cy’ubwicanyi bwagambiriwe bakoreye kandi bose bemeye icyaha baregwa.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 19, Kanama, 2019 nibwo abaturage basanze umugabo yapfuye ari mu modoka apfutse ibitambaro. Yari ahitwa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Ubugenzacyaha bwakoze iperereza buza gufata bariya bagabo na mushiki we ndetse baza kwemerera itangazamakuru ko koko aribo bamwishe.

Mukamazimpaka Shanitah yavuze ko yagize umutima wo kuzica umugabo we kuko yamucaga inyuma kenshi.

Ubwo bageraga imbere y’abacamanza b’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, basabye ko urubanza rwasubikwa, bakabanza kubona ubushobozi bwo kwishyura abazabunganira mu mategeko.

Umushinjacyaha yavuze ko bemerewe kubanza gushaka ababunganira kuko biteganywa n’amategeko bityo ntibazagire impamvu y’urwitwazo.

Uhagarariye abasaba indishyi z’akababaro yemeye ko ubusabe bw’aba baregwa bwemerwa.

Abaregwa bijeje urukiko ko ku itariki ya 1, Ukuboza, 2019 bazaba bamaze kubona ubunganizi

Bitewe n’uko tariki ya mbere izaba ari mu mpeza z’Icyumweru, basabye uhagarariye abaregera indishyi ko yatanga indi taliki, asaba ko urubanza rwasubukurwa bukeye bwaho ku itariki 02, Ukuboza, 2019, hakazaba ari ku wa Mbere.

Urukiko rwategetse ko urubanza rwimurirwa ku itariki ya 6Ukuboza 2019 saa tatu za mu gitondo.

Umuturage muri kariya gace witwa Ndayishimiye Francine avuga ko kuba mu baregwa harimo n’umugore bikwiye kubera isomo bagenzi be bakirinda amakimbirane yavamo urupfu.

Ati: “ Ubu se naburana agatsindwa agafungwa abana be bazaba abande?”

Abandi baturage baganiriye na Muhabura.rw bavuze ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo, uko bikwiye baba abere bakarekurwa kandi bahamwa n’ibyaha bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Urwo rubanza rwari rwitabiriwe na baturage benshi baturutse imihanda yose. Usibye abo mu mujyi wa Kigali hari na baturutse mu zindi ntara z’u Rwanda nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Muhabura.rw wari uhari aho urwo rubanza rwabereye.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru